Kigali

The Ben yasabye urubyiruko kutita ku bicantege, ahishura ko afite inzozi zo kuzashinga ivuriro

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/11/2024 21:12
0


Umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda, Mugisha Benjamin [The Ben] yagiriye inama urubyiruko rwo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye kutita ku bicantege anahishura ko afite inzozi zo kuzashinga ivuriro bijyanye nuko akiri muto yarotaga kuzaba umuganga.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8 Ugushyingo 2024 ubwo yari ari muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye muri Main Auditorium aho yari yagiye mu nama "Career Summit" isanzwe itegurwa na kaminuza y’u Rwanda, igahuza abanyeshuri n’abatanga akazi mu bigo bitandukanye ndetse n’abikorera mu rwego rwo kubaganiriza ibijyanye n’isoko ry’umurimo.

The Ben yari yagiye kuganiriza abanyeshuri uko babyaza umusaruro impano zabo bitababujije gukurikira amasomo yabo. Yavuze ko buri wese afite ubushobozi bwo kwiha intego, gusa ko kuzigeraho habamo ibicantege byinshi.

Yagize ati "Buri wese afite ubushobozi bwo kwiha intego, twese tugira intego ariko mu kuzigeraho habamo amahwa, habamo byinshi cyane bishobora gutuma ucika intege. Bisaba kutita ku bintu bibi biba biri inyuma".

Yasabye abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye kutita ku babaca intege aho yatanze urugero rwo kuba umuntu umwe ashobora kuva mu bantu ibihumbi 3 akavuga ibintu bikomeretsa umuntu mu gihe abandi basigaye bamuri inyuma ubundi akajya kwita kuri bya bindi by'umwe kandi hari abandi benshi bamushyigikiye.

Yakomeje avuga ko mu rugendo rwe ibyamusunitse ari ukudacika intege ndetse n'amasengesho y'umubyeyi.

Yagize ati "Dukeneye kwibuka ko mu rugendo rwo kugera ku ntego zawe hazabamo intambara. Njyewe mu rugendo rwanjye ibyansunitse ni ukudacika intege ndetse mfite n'umubyeyi ujya ukunda kunsengera aho negama cyane ku masengesho ye".

The Ben yavuze ko mu mikurire y'abantu baba bafite inzozi zitandukanye gusa zikagenda zihinduka ndetse anavuga uko we yarotaga kuba umuganga bityo n'ubu akaba agifite inzozi zo kuzashinga ivuriro rye.

Yagize ati "Mu mikurire yacu tuba dufite inzozi zitandukanye. Nize nzi ko nzaba umuganga kuko nashakaga kuvura, muri Kaminuza nize 'Public health' ngize amahirwe yo kujya hanze.

Muri icyo gihe cyo kurangiza Ishuri no kujya hanze habayemo kuvumbura ko nshobora gukora umuziki. Guhera tukiri abana naririmbaga mu rusengero abantu bakambwira ko nzi kuririmba ariko numvaga atari byo bintu nzakora ariko uko igihe kigenda ni nako inzozi zigenda zihinduka.

Nubwo inzozi zigenda zihinduka ariko mfite inzozi zo kuzagira ibitaro byanjye mu rwego rwo gufasha Sosiyete".

The Ben yasabwe kuzajya gutaramira abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye, arabyemera avuga ko atabyanga bitewe nuko ari ho ibintu bye yabitangiriye anabemerera ko azabagabanyiriza ibiciro ku matike y'igitaramo afite taliki ya mbere Mutarama mu mwaka utaha wa 2025.

Uyu muhanzi yasoje atanga inama ku rubyiruko rwo muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye agira ati "Mbere mbere mwahisemo kuza ku Ishuri kwiga, kuba mwaremeye mukaza ku Ishuri icyemezo cya mbere cy'ubuzima mwaragifashe.

Ngira ngo twese uko turi hano twemeranya ko uko umuntu arushaho kwiga ari na ko agira imyitwarire myiza. Iyo myitwarire myiza izanwa no kubana n'abanyeshuri bagenzi bawe ndetse bigahera no mu rugo. Ndumva rero inama nabagira ni ukugira ikinyabupfura, iryo ni ijambo rigari ariko turi mu isi irimo ibicantege cyane.

Iyo ufite inzozi zo kuzagira icyo uba cyo, ntuzigere wemera umuntu uwo ariwe wese uguhagarika kubera ko ni wowe ndetse n'ibihugu bizagirira akamaro".

The Ben yagiriye urubyiruko inama yo kutita ku bicantege

The Ben yahishuye ko afite inzozi zo kuzashinga ivuriro rye

The Ben ni umwe mu batanze ikiganiro mu nama "Career Summit" itegurwa na Kaminuza y'u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND