Kigali

Chriss Eazy mu ba mbere batsindiye ‘Permis’ y’imodoka za ‘Automatique’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2024 18:22
0


Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abashije gutsindira ‘Permis’ y’imodoka za ‘Automatique’.



Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Sikoma’ yakoze ikizamini kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2024, mu kigo cya Polisi mu Busanza.

Yakoze ari kumwe n’abandi bari bariyandikishije abasha gutsinda. Yabwiye InyaRwanda ko yakoreraga uruhushya rwo gutwara imodoka rwo mu bwoko bwa ‘B’.

Ati “Navuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuko nari maze igihe nshaka ‘Permis’, yewe rimwe na rimwe natwagara imodoka ugasanga nandikiwe kubera kutagira uruhushya rwa burundu, rero nabifatiye igihe no kwitegura.”

“Ndashima ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cya Busanze ku bwo kumfasha.”

InyaRwanda yahawe amakuru yizewe ahamya ko mu minsi ishize hari abahanzi bane bakoreye ikizamini cya Busanza baratsindwa. Ndetse harimo undi wakoze inshuro ebyiri aratsindwa.

Chriss Eazy abonye ‘Permis’ mu gihe aherutse gutaramira muri Uganda, ndetse ari no kwitegura kujya gukorera ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, aherutse kuvuga ko abitegura gukorera ‘Permis’ za Automatique badakwiye kwirara, ahubwo bakwiye kwitegura bihagije.

Ati “Ibindi byose bizakurikizwa nk’uko byari bisanzwe. Igihinduka ni bimwe mu bikoresho biri mu modoka byagufashaga gukora ikizamini ariko ntabwo hanze ku kibuga hahinduka, imbago z’ikibuga ntabwo zihinduka.”

Yakomeje agira ati “Abantu ntibirare, amategeko agenga umuhanda azakoreshwa nk’uko yari asanzwe kuko nta kivungukaho na gato.”

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata 2024, ni yo yemeje gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya ‘automatique’.

Abantu bazahabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abazajya bahabwa impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bya “automatique”, ariko zifite ibiziranga.

Ati "Uretse categorie A1 na B1 zisanzwe ari iz’abafite ubumuga bw'ingingo butandukanye, ku bafite izindi [permis] za automatique, hazaba hari akantu kabigaragaza.''

 

Ibyishimo ni byose kuri Chriss Eazy nyuma y’uko abashije gutsindira ‘Permis’ yo mu bwoko bwa ‘B’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND