Kigali

Byansabye kubihisha umuryango - Mulix yavuze uko yagowe no gutangira umuziki nyuma ya TMC

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2024 18:13
0


Umuhanzi wahisemo gukoresha izina rya Mulix mu muziki, yatangaje ko yagiye biguruntege ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kubihisha umuryango kubera ko yari yinjiye mu byo mukuru we Mujyanama Claude [TMC] yari amazemo igihe kinini.



Mu 2022, ni bwo uyu musore yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ‘Tujyeyo’. Ndetse, bitewe n’ubwoba yari afite bijyanye n’uburyo umuryango we wari kubyakira, yahisemo kuyikora mu buryo bw’amajwi (Audio), ashyira ku ruhande ibijyanye n’amashusho. 

Yasobanuye ko nta muntu n’umwe wo mu muryango w’iwabo wari ubizi uretse TMC usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko kandi avuga ko iriya ndirimbo ya mbere yayisohoye nk’igerageza kugira ngo arebe uko abantu bazamwakira.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mulix yagize ati “Narayisohoye gusa bisanzwe ijya hanze. Ndetse nta n’ubwo ntigeze nyimenyekanisha byatumye abantu benshi batayimenya. Byari nko kwishimisha gusa.”

Avuga ko no mu ikorwa ry’indirimbo ye ya Kabiri nabwo yabihishe abo mu muryango we, kugirango batazamubuza gukora umuziki nyuma ya Mukuru we.

Ariko avuga ko buri ntambwe yateraga yayibwiraga TMC kugirango agire uko amushyigikira nk’umuntu wari umaze igihe kinini mu muziki.

Mugisha Félix [Mulix] avuga ariko ko ku ndirimbo ya kabiri umuryango we wabonye ko yinjiye mu muziki ntiwahita ubyakira neza. 

Ati “Nawe urabyumva ibintu wabahishe, batangira kwibaza ibyo ugiyemo kandi utarasoza amasomo, urumva naje hano intego ari ukwiga kuko niyo mahirwe nari mbonye.”

Yavuze ko iyo atajya muri Amerika yari kuba yaratangiye umuziki nko mu 2018 kuko ari bwo yari asoje amashuri ye yisumbuye. Avuga ati “Rero nsohora indirimbo yanjye ya mbere nta muntu n’umwe wari ubizi, uretse TMC kubera ko nyine nagombaga kumwumvisha kugirango angire inama ijyanye n’ibyo gukosora.”

“Abo mu muryango wanjye ntabwo babyumvishe, urumva nyine bibazaga bati umuhungu muto mu muryango winjiye mu muziki, agiye kwigaragaza, amashuri ashobora kumunanira…”

Mulix avuga ko atafashe igihe kinini cyo gusobanurira umuryango we, ahubwo yahisemo gukora umuziki no gukurikirana amasomo ye kandi ‘babona ko bishoboka’.

Ati “Nyuma nashyize hanze indirimbo By My ‘Side’ ubuzima burakomeza, babona ko ntakibazo, rero navuga ko ubu bimeze neza. Umwaka ushize nasoje amasomo, ubu rero noneho biri ku murongo, uretse ko natangiye no kwiga ‘Master’s’, rero mbasha kubihuza.”


Mulix yatangaje ko yatangiye umuziki mu 2022 agenda biguruntege kubera gutinya uko umuryango we wari kumwakira


Mulix yavuze ariko ko TMC yamenyaga intambwe yose yateraga mu muziki we 

Mulix yavuze ko umuryango we wabanje gushidikanya ahanini biturutse mu kuba yarakurikiranaga amasomo ye

  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LUZA’ YA MULIX

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND