Kigali

Paris Saint-Germain munsi y'umurongo: Uko imibare ya UEFA Champions League ihagaze

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/11/2024 11:53
0


Amakipe akomeye arimo Real Madrid, Paris Saint-Germain, Manchester City, Juventus, Arsenal, Bayern Munich na AC Milan akomeje kugaragaza intege nkeya mu irushanwa rya UEFA Champions League kuko atari mu makipe umunani ya mbere ku rutonde afatwa nk'ayubashwe.



Imikino ine niyo imaze gukinwa mu irushanwa rya UEFA Champions League aho amakipe asigaye akina mu buryo bushya agakina ashaka kuza mu myanya ya  mbere kugira ngo abone itike ya kimwe cya munani bitangombereye imikino ya kamarampaka.

Amategeko avuga ko nyuma y’uko buri kipe ikinnye imikino umunani mu cyiciro cya mbere hazajya habarwa amanota, maze babare kuva ku ikipe ya mbere kugeza ku ya 36.

Nyuma y’iyi mikino amakipe umunani ya mbere afite amanota meza (kuva ku ya mbere kugeza ku ya munani) azahita ajya mu mikino yo gukuranwamo (1/8) nk'uko bisanzwe.

Kuva ku ikipe ya Cyenda kugeza ku ya 24, ayo makipe 16 azajya ahura ubwayo mu mikino ya kamarampaka yishakemo andi umunani azasanga ya yandi yabaye aya mbere meza muri 1/8. Kuva ku ikipe ya 25 kugeza ku ya 36 ayo makipe azajya ahita asezererwa.

Kugeza ubu mu mikino ine imaze gukinwa amakipe akomeye akomeje gutungurwa no kutisanga mu makipe umunani meza, ashobora kubona itike ya kimwe cya munani batagombereye ko ajya gukina imikino ya kamarampaka.

Manchester City ya 10, Juventus ya 11, Arsenal ya 12, Bayern Munich ya 17, Real Madrid ya 18 na AC Milan ya 20 ni amwe mu makipe yahabwaga amahirwe ko imikino ine ishobora kurangira ari mu makipe umunani meza afite amahirwe yo kuba yajya muri kimwe cya munani byoroshye, ariko ubu ari mu makipe kuva ku ya 9 kugeza kuiya 24 yayandi bizasaba ko hakinwa imikino ya Kamarampaka ngo hishakemo andi umunani azajyana n’aya mbere umunani muri kimwe cya munani.

Imikino ine kandi imaze gukinwa ikipe ya Paris Saint_Germain yo yisanze itari mu makipe 24 ya mbere, aho itegeko rivuga ko amakipe kuva ku ya 25 kugeza kuya 36 azahita asezererwa ntabyo gukina imikino ya kamarampaka, urebye mu makipe akomeye ari muri icyo kiciro ni PSG ya 25 gusa.

Kugeza ubu amakipe umunani ahabwa amahirwe ko azagera muri kimwe cya munani byoroshye hatagombereye imikino ya kamarampaka hatagize igihinduka mu mikino ine isigaye ni Liverpool ya Mbere, Sporting Lisbon ya Kabiri, AS Monaco ya Gatatu, Brest ya Kane, Inter Milan ya Gatanu, FC Barcelona ya Gatandatu, Brussia Dortmund ya Karindwi na Aston Villa ya Munani.

 

Uko amakipe ahagaze nyuma yo gukina imikino ine mu matsinda ya UEFA Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND