Kigali

Imaramatsiko kuri laboratwari mu by’ikoranabuhanga rya ‘robots’ yuzuye itwaye miliyoni 100 Frw mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/11/2024 8:23
0


U Rwanda rwungutse laboratwari igezweho mu by’ikoranabuhanga rya robots ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100, izafasha mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.



Kugira laboratwari igezweho nk’iyi yatashywe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali, ni imwe mu ntambwe yaganisha muri icyo cyerekezo kijyanye n’inyigo yakozwe umwaka ushize igaragaza ko u Rwanda ruramutse rushoye miliyoni 77 z’Amadorari mu gihe cy’imyaka 5, igihugu cyakunguka miliyoni 500 z’Amadorari ahwanye na 6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Abanyeshuri bo mu ishuri yashyizwemo bayitezeho kubazamurira ubumenyi. Umuyobozi w’ikigo New Generation Academy, Jean Claude Tuyisenge yabwiye RBA ko iyi igamije kuziba icyuho mu ikoranabuhanga rya robots.

Mu bijyanye n’icyuho mu by’ubumenyi mu ikoranabuhanga, 34% by’abanyeshuri barangiza amashuri makuru na Kaminuza ni abagore mu gihe 20% bya ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga ari abagore.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] hamwe n’ibindi bigo birimo n’icy’u Budage cy’Iterambere, GIZ, bitangije gahunda igamije kwimakaza imikoreshereze ya robot mu mashuri uhereye mu ay’abanza ‘National Robotics Program’ mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Binyuze muri iyi gahunda, abarimu bazajya bifashisha robots zubakanye ikoranabuhanga, mu kwigisha abanyeshuri amasomo basanzwe bakurikirana.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko robots zikoreshejwe mu myigishirize byoroha kwigisha amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare [STEM] kuko abanyeshuri babyiga bishimye, akabafasha mu kuzamura ubushobozi bwo gutekereza mu bwisanzure no guhanga ibishya.

Ikindi kandi izi robots zibabera nk’imfashanyigisho ku buryo bimwe biga mu magambo babasha kubyikorera, ku buryo biga binyuze mu gukora, bagasesengurana ubushishozi ibintu barebesha amaso kandi bashobora no gukoraho. 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda avuga ko ishoramari rishyirwa mu bikorwaremezo biteza imbere ikoranabuhanga rizafasha igihugu kugera ku cyerekezo gifite.

Ikoranabuhanga ryitezweho kugeza u Rwanda ku ntego rwihaye yo kuzaba igihugu gifite ubukungu buringaniye bitarenze mu 2035 n’ubukungu buhanitse muri 2050.


U Rwanda rwungutse laboratwari igezweho mu by'ikoranabuhanga rya 'robots' yatwaye miliyoni 100 Frw 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND