Kigali

Arsenal izahomba iki nyuma yo gutandukana na Edu Gaspar?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/11/2024 12:22
1


Kuwa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2024 ni bwo Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Arsenal yahisemo gutandukana nayo. Kugenda kwe bishobora kugira ingaruka zitandukanye, yaba nziza cyangwa mbi, bitewe n’uruhare rukomeye yari afite mu iterambere ry’iyi kipe.



Kuba Edu Gaspar yamaze gutandukana na Arsenal bishobora kuyigiraho ingaruka mu guhungabana kwa gahunda z’iterambere rya Arsenal. 

Muri Arsenal, Edu yari umuyobozi w’ingenzi mu gushyiraho gahunda zigamije iterambere ry’ikipe anafite ubushake bwo guhatanira ibikombe. 

Uretse kuba ya yari amaze kugira Arsenal ikipe itavugirwamo mu Bwongereza, Edu yari amaze kubaka umubano ukomeye na Mikel Arteta muri gahunda yo guhangana ku rwego rwo hejuru.

Ubu muri Arsenal benshi bafite ubwoba ko nyuma y’igenda rya Edu Gaspar hazabaho ubwumvikane buke cyangwa ubwitabire cyangwa kwirengagiza inshingano bishobora gutuma ibyo yari yaratangije bigira imbogamizi mu gihe kitarambiranye​.

Kugenda kwa Edu Gaspar bishobora kuzagira ingaruka mu ihindagurika mu bijyanye n’imishinga yo kugura no kugurisha abakinnyi

Edu yagaragaye nk’umuhanga mu kugura abakinnyi bashya kandi badahenze. Ubuyobozi bwe bwafashije iyi kipe kugura abakinnyi bayifashije nka Gabriel Jesus, Oleksandr Zinchenko n’abandi bagize uruhare mu kuzamura urwego rw’ikipe.

Abasesenguzi batandukanye bari guhuriza ku ngingo ivuga ko mu gihe Arsenal yakongera kugura abakinnyi hatarimo ukuboko kwa Edu bishobora gutuma isubira inyuma mu kwiyubaka, bitewe n’uko hari abakinnyi bashobora kutisanga mu ikipe nk’uko byari bimeze

Edu yashimirwaga gukunda gukinisha abakinnyi bakiri bato, ndetse no guteza imbere impano z’abakinnyi bato. 

Uyu mugabo yari yarashyize imbere gahunda yo gukurikirana abakinnyi bato no kubafasha kugera ku rwego rw’abakinnyi bakomeye mu gihe kizaza. Kugenda kwe bishobora gutuma gahunda y’ikipe yo kuzamura abakinnyi bato isubira inyuma

Kugenda kwa Edu bishobora kugira ingaruka mu mitekerereze no mu miyoborere y’ikipe. Edu yashimirwaga guteza imbere imikorere ya Arsenal ndetse n’uburyo abakinnyi bakomeje kugenda barushaho gukorera hamwe mu kubaka ikipe ifite icyerekezo. 

Kuvamo kwe bisaba ko hagira undi umusimbura uhamye kandi w’umuhanga mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse ari n’umuhanga mu gutegura imishinga irambye, mu gihe bitabaye ibyo, imiyoborere ya Arsenal ishobora kujya ihindagurika bikayikoma mu nkokora ugereranyije n’aho yuari igeze muri iki gihe.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko nyuma y’uko Edu Gaspar atandukanye na The Gunners ishobora kunanirwa gushyira mu bikorwa intego zo guhatanira ibikombe

N’ubwo Edu Eduards twavuga ko atageze ku ntego yari yarihaye yo kuzahesha Arsenal ibikombe, abenshi bamushimira kuba yari amaze kubaka ikipe ihangana, kuko muri iyi myaka ibiri ishize yabaye iya kabiri muri English Premier League, kandi inagaragaza imbaraga zidasanzwe cyane.

Mu gusimbura Edu, Arsenal izakenera ubuyobozi bushya bufite ubushobozi bwo gukomeza gahunda no kwiyemeza kugera ku ntego y’ikipe; bitabaye ibyo, kugenda kwa Edu bishobora kuzana impinduka zitari nziza ku mibereho y’iyi kipe mu gihe kirekire.

Edu Gaspar yakoze byinshi by’ingirakamaro muri Arsenal, bigaragara cyane mu iterambere ry’ikipe mu nzego zitandukanye. Dore ibyo yagezeho mu gihe yari umuyobozi w’imikino muri iyi kipe.

Kugira uruhare rukomeye mu kugura abakinnyi bashya no kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo guhatanira ibikombe. Edu yerekanye ubuhanga mu igura ry’abakinnyi, aho yagiye ahitamo abakinnyi bafite impano ikenewe kandi bifite agaciro ku isoko.

Urugero ni uko yagize uruhare mu kugura abakinnyi nka Thomas Partey, Gabriel Magalhães, na Ben White, abakinnyi bagize uruhare mu kubaka ikipe ikomeye. Kugura abakinnyi nka Gabriel Jesus na Oleksandr Zinchenko byatumye ikipe ifata indi ntera mu kugera ku ntego yo guhatanira igikombe cya Premier League​

Gukora ubufatanye bukomeye n’umutoza Mikel Arteta. Edu yafashije Arteta mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka ikipe. Abakoranye bya hafi mu guhuza ibikorwa byo kugura abakinnyi no no guteza imbere ikinyabupfura mu ikipe ya Arsenal, ibyo byatumye Arsenal itangira kugaragara nk’ikipe y’ubushake bwo guhatanira ibikombe nyuma y’imyaka itari mike itarigaragaza cyane. 

Ubufatanye bwa Edu na Arteta bwahaye Arsenal amahirwe yo kongera kubaka imbaraga nyinshi mu mikinire yayo​.

Ku ngoma ya Edu Arsenal yaranzwe no gushyira imbere abakinnyi bakiri bato. Edu yari afite umwihariko mu guteza imbere abakinnyi bakiri bato, ibyo bikaba byaratumye Arsenal yigarurira imitima y’abakinnyi b’abahanga bakiri bato, nka Bukayo Saka na Emile Smith Rowe, Martin Odegard, Aaron Ramsdale ndetse no guha amahirwe abakinnyi batari bafite amazina akomeye.

4. Kugira uruhare mu guhindura imikorere ya Arsenal mu bijyanye no gucunga umutungo

Edu yakoze amavugurura mu bijyanye n’imicungire y’amafaranga, arushaho gucunga umutungo w’ikipe neza. 

Yashishikarije Arsenal kugura abakinnyi bakiri bato bafite ahazaza heza, aho kwibanda gusa ku bakinnyi bahenze cyane, bikaba byarafashije ikipe kuguma ku murongo mwiza wo gucunga neza amafaranga yinjiza. Iki cyerekezo cyatumye Arsenal iba ku mwanya mwiza wo guhatanira ibikombe kandi idahungabanye mu bijyanye n’imari​

5. Guhindura umwuka wo muri Arsenal no gukomeza umurava w’abakinnyi

Edu yafashije mu kubaka umwuka mwiza wo guharanira intsinzi mu ikipe, bitandukanye n’imyaka yashize aho ikipe yari ifite intege nke mu guhatanira ibikombe bikomeye. 

Uyu murava wasangwaga ku bakinnyi benshi, ukongera guhuza ikipe ku ntego zimwe, byatumye Arsenal yongera kugaragara nk’ikipe ifite icyerekezo gikomeye.

Kubaka umwuka mwiza ni imwe mu mpamvu iyi kipe itangiye kugaragara neza mu mikino yo mu rwego rwo hejuru, ndetse bikayigirira akamaro mu guhuza abakinnyi no kongera icyizere cyabo ku kibuga​.

 

Edu Gaspar ni umwe mu bayobozi bari bamaze gushyira Arsenal ku rwego rwo hejuru

Kugera ku ntego za Edu yabifashijwemo n'inshuti ye y'akadasohoka Mikel Arteta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yvbavuga@gmail.com1 month ago
    Edu ni umuyobozi mwiza cyane, nikimenyimenyi, Nottingham uyu umwaka igiye kugaragaza guhatana gukomeye cyane aho nge nahise nyishyira muri enye za mbere ( big four) kumpera zirushanwa 2024-2025 English primier league. Namwe mukomerezaho dushima ibyo mutugezaho nkinyarwanda ndabakunda cyane.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND