Kigali

Mbarushimana Abdou yagizwe umutoza mushya wa Vision FC, ahiga gutsinda APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/11/2024 11:19
0


Umutoza w'Umunyarwanda, Mbarushimana Abdou yagizwe umutoza w'ikipe ya Vision FC, yizeza kuzagira icyo akora ku mukino wa mbere azaheraho na APR FC muri Shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu Rwanda.



Ibi iyi kipe niyo yabitangaje ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo. 

Mbarushimana Abdou yagizwe umutoza wa Vision FC, mu mikino 7 ya shampiyona isigaye ngo imikino ibanza irangire,uko azitwara bikaba aribyo bizagena niba azakomezanya nayo cyangwa agasezererwa.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano,uyu mutoza yavuze ko ari iby'agaciro kuba agiye gutangira atoza ku mukino na APR FC ndetse anavuga ko bagomba kuzagira icyo bakora dore ko aribo bamaze gukina imikino myinshi ya shampiyona kuyirusha.

Yagize ati " Ni iby'agaciro gutangirana n'ikipe nziza nka APR FC, iteka iba ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona ariko iyo ugiye kureba ntekereza ko imikino bo bamaze gukina n'iyo twebwe tumaze gukina, twe tumaze gukina imikino myinshi ku buryo bugaragara ko Vision FC ishobora kuba ari nziza kuruta iyo APR FC ku buryo iyo ari intangiriro twaheraho kugira ngo tugire icyo dukora imbere ya APR FC.

Ntabwo byoroshye ariko ibikomeye byose ntabwo bivuze ko biba bidashoboka".

Mbarushimana Abdou yagizwe umutoza wa Vision FC nyuma y'uko iyi kipe yatangiye nabi shampiyona dore ko iri ku mwanya wa 15 n'amanota 5, bikaba ari nabyo byatumye ihitamo guhagarika uwari umutoza wayo mukuru, Shaun Selby.

Abdou abonye aka kazi gashya nyuma y'uko yari amaze amezi 2 atandukanye na AS Muhanga. Yatoje andi makipe arimo Bugesera FC na Etoile De l'Est.

Mbarushimana Abdou wagizwe umutoza wa Vision FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND