Kigali

Bumwe mu buhanga umutoza Frank Trosten Spitller yihariyeho kurusha abatoza bamubanjirije mu Mavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/11/2024 13:51
0


Umutoza w’Amavubi, Trosten Frank Spittler, yagaragaje impinduka zifatika zitandukanye zatumye ikipe itangira kubona intsinzi zari zimaze igihe zitaraboneka mu ikipe y’igihugu Amavubi.



Dore zimwe mu ngingo zikomeye zituma Trosten Frank Spitller arusha abamubanjirije mu ikipe y'igihugu, Amavubi

 

1. Ubuyobozi bukomeye no gushyira ku murongo

Spittler azwiho gukoresha uburyo bwo guha abakinnyi amabwiriza asobanutse kandi agendanye n’umurongo yifuza ko ikipe igenderaho. Afasha buri mukinnyi kumva neza uruhare rwe mu kibuga, bigatuma bakina bafite intego isobanutse.

Aha umutoza w’Amavubi Frank Trosten Spitller yamaze kwereka abakinnyi be ko nta mukinnyi kamara mu ikipe y’iguhugu, ndetse anagaragaza ko iyo umukinnyi akoze neza abibemberwa.

Twafatira urugero ku mukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Benin ukarangira Benin itsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa, aha umutoza yahisemo gukinisha Niyomugabo Claude inyuma kuri gatatu yirengagiza Manguende. Umutoza abajijwe impamvu yakoze ibyo, yavuze cyari nk’igihembo kuri Claude wari witwaye neza ku mukino wa Nigeria, kandi anavuga ko atari guhita akinisha Manguende ngo ni uko abonetse ako kanya kandi hari imikino yari yakinwe mbere atari kumwe na bagenzi be.

 

2. Kubaka uburyo bw’imikinire buhoraho

Spittler yakoze ku buryo abakinnyi bamenya neza uburyo bakina kandi bakabishyira mu bikorwa kenshi mu myitozo no mu mikino kuko baba bazi intego ibajyana mu kibuga.

Gukina mu buryo budahindagurika cyane byatumye ikipe imenyerana ndetse abakinnyi bagahuza mu kibuga kuko bose baba bahuriye ku ntego imwe, ibi bikaba bimaze kubaka icyizere cyo gutsinda mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

 

3. Kubaka imikinire igamije gusatira

Amavubi yo mu gihe cya Spittler arangwa no gusatirana cyane, aho umutoza ashyira imbaraga ku kugumana umupira ndetse no kugaba ibitero byihuse ku ikipe bahanganye. Ibi bituma bagira amahirwe menshi yo gutsinda kandi bikabangamira amakipe bahanganye.

 4. Gukoresha Abakinnyi bato bari kuva mu rweego rwo hasi (Development)

Spittler yagize uruhare mu guha amahirwe abakinnyi bato bafite impano, bakazamurwa mu ikipe nkuru kandi bakagirira ikipe akamaro. Uru rubyiruko rufite ingufu n’amashyushyu yo kwitangira igihugu, bigafasha kuzamura umukino w’Amavubi. Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda itozwa na Frank Trosten Spitiller mu mukino amaze gutoza Amavubi yinjijwe ibitego 7, yinjiza ibitego11.

Mu bitego birindwi Frank Trosten Spitller yatsinwe harimo bitanu amaze kwinjizwa n’ikipe y’igihugu ya Benin, kimwe yinjijwe na Libya na kimwe yinjijwe na Djibouti. Ibitego 11 yatsinze harimo Bibiri yatsinze Madagascar, bibiri yatsinze Afurika y’Epfo, kimwe yatsinze Lesotho, kimwe yatsinze Libya, bibiri yatsinze Benin na bitatu yatsinze Djibouti.

 

5. Ubumenyi mu Kureba Ahakenewe Gukosorwa no Kwihutira Gukemura Ibibazo

Nk’umutoza ufite ubunararibonye, Spittler azi neza uko yakemura ibibazo by'umuvuduko, gutakaza imipira no kwirinda gutakaza ibitego mu buryo budasobanutse. Ibi byahaye ikipe ikizere mu mikino yayo ndetse bigatuma ibasha kurushaho guhagarara neza mu by'umutekano wo mu bwugarizi.

Ingingo yo gukemura ibibazo mu buryo bwihuse, Frank Trostten Spitller yayishimangiye mu minsi ishize ubwo yari amaze gutsindwa na Djibouti. Kubera ko yari azi neza ko agifite umukino wo kwishyura, yarebye mu bakinnyi yari afite abona badafite imbaraga zo kumufasha gukuramo Djibouti. Ako kanya yahise ahamagara abandi bakinnyi bane maze asezerera abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu.

  

6. Kudacika intege no kutagira ubwoba

Frank trosten Spitller ni urugero rwiza ku batoza badacika intege ndetse batanagira ubwoba. Ibi tubirebera mu mikino yagiye akina aho ibihugu bikomeye bisigaye bijya gukina n’u Rwanda bigenda byikandagira. Kuva yatangira gutoza u Rwanda twahamya ko ibihugu bibiri bikomeye Frank Trosten Spitller yakinnye nabyo ari Afurika y’Epfo na Nigeria kandi ibyo bihugu byombi akaba amaze kubikuraho amanota ane. Umukino wahuje u Rwanda na Afurika y’Epfo u Rwanda rwatsinze ibitego bibiri ku busa naho uwa Nigeria amakipe yombi agwa miswi.

Ku kijyanye no kudacika intege Frank abigaragaza mu mikino agenda akina usanga umusaruro mubi akura mu mukino wa mbere utamuca intege zo kwitwara neza mu mukino wa kabiri.

Kunganya na Mozambique mu mukino wa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ntabwo byabujije Frank guhondagura Afurika y’Epfo mu mukino ukurikiyeho. Gutsindwa na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Gatatu ntabwo byamubujije gukubitira Lesotho muri Afurika y’Epfo mu mukino wa Kane.

Kunganya ba Botwana mu mikino ya gicuti yabereye muri Madagascar ntabwo byabujije Frank gutsinda Madagascar mu mukino wa kabiri, gutsindwa na Benin mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ntabwo byamubujije kuyigaranzura mu mukino wakurikiye. Gutsindwa na Djibouti mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa CHAN, ntabwo byamubujije kuyandagariza mu maso ya Perezida Kagame akanayisezerera. 


Trosten Frank Spitiller ni umutoza umaze kubaka icyizere mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi 

Frank Spitller kandi yamaze kubika ubwoba mu bindi bihugu biba bifiyanye imikino n'u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND