Haruna Niyonzima wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" akanayibera Kapiteni igihe kirekire, yavuze ko Abanyarwanda bakumbuye kubona Amavubi ajya mu gikombe cya Africa, asaba umutoza Trosten Frank kuzafasha ikipe y’igihugu kujya mu gikombe cya Africa.
Imyaka 20 irihiritse ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" idakandagira mu gikombe cya Africa [CAN] kuko iheruka mu cyabaye muri 2004 kigakinirwa mu gihugu cya Tunisia.
Haruna
Niyonzima wageze mu ikipe y’igihugu nyuma ya 2004, ni umwe mu bakinnyi barwanye
intambara zikomeye zo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa ariko
birangira baterekejeyo, ibyo uyu mukinnyi agaragaza nka bimwe mu byamubabaje
kuba ataragezeho.
Uyu mugabo wakiniye amakipe akomeye mu Karere, yagaragaje ko bitoroshye na gato kujya mu gikombe cya Africa na cyane ko we atigeze abigeraho, ariko avuga ko ari ibintu bishoboka bikomeje guharanirwa.
Avuga ko umutoza w'Amavubi, Frank Spitller Trosten akwiriye gukomeza urwo rugamba rwo guhatanira kujya mu gikombe cya Africa, byazakunda akazajyanayo u Rwanda cyane ko Abanyarwanda banyotewe no kujya mu
gikombe cya Africa.
Haruna
Niyonzima yagize ati: ”Umutoza w'Amavubi namugira inama nk’umunyarwanda kuko ntabwo navuga
nk’umukinnyi kuko ntabwo muzi kandi ntabwo twigeze dukorana. Abanyarwanda
tunyotewe kujya muri CAN.
Nanavuga y’uko
njyewe nk’umunyarwanda kuba wenda ntarabonye ubwo bushobozi ni Imana
yabiteganyije, ariko icyo navuga ni uko azakore ibishoboka byose Imana
nimushyiriramo umugisha akatujyana muri CAN bizadushimisha nk’abanyarwanda.
Haruna Niyonzima yabayeho Kapiteni w'Amavubi
TANGA IGITECYEREZO