Kigali

Haruna Niyonzima yakomoje ku bibazo yagiranye Rayon Sports n'ibyo kuba yayisubiramo-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/11/2024 11:15
0


Haruna Niyonzima yavuze ko nubwo yatandukanye n'ikipe ya Rayon Sports mu buryo butari bwiza bafitanye ibibazo, ariko ko abayobozi baramutse bamwegereye bakamwereka ubunyamwuga yayisubiramo.



Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda  mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira.

Uyu mukinnyi yavuze ko atanga Rayon Sports ahubwo ko icyo byapfuye ari ubunyamwuga.Ati''Njyewe ntabwo Rayon Sports nyanga nta nubwo ari abanzi banjye icyo twapfuye ni umwuga ntabwo banyeretse uwo mwuga ariko n'abavandimwe, ni ikipe yo mu rugo ni Abanyarwanda, ndakeka nta kibazo dufitanye. 

Nanjye kuba narakiriwe nk'Umwami gusa nyuma y'igihe gito bikagenda kuriya nicyo cyanteye ubwoba. 

 Niba umuntu akwakiriye kuriya ariko akaba atashyira mu bikorwa ibyo mwumvikanye, ni ukuvuga ko haba harimo ikibazo, niyo mpamvu nanjye batigeze bungora mu gufata icyemezo cyo gusesa amasezerano kuko ni nanjye wayaseshe".

Yavuze ko atigeze yandagaza Rayon Sports ubwo yavugaga ko abafana bayo baramutse bamenye ibiyiyamo bayanga ko ahubwo bijyanye n'uko iyi ari ikipe nkuru ariko akaba atari uko yari ibayeho muri iriya munsi yari ayirimo.

Ati" Njyewe ntabwo nigeze nandagaza Rayon Sports ahubwo navuze ukuri ,kubera ko niba njyewe nubaha Rayon Sports nk'ikipe nkuru ariko njyewe ikaba itaranyubashye, ndumva nta kintu cyo kurya iminwa cyari gihari. Nta nubwo navuze nabi,kuvuga ko Rayon Sports ari ikipe nkuru ariko itabayeho nk'uko yarikwiye kubaho ntabwo ari ibintu bikomeye".

Yavuze ko uyu munsi atazi ibya Rayon Sports kubera ko  atayirino ariko muri icyo gihe yari ayirimo bikaba bitari bimeze neza ndetse ko nta mpamvu yo kubeshya kubera ko iyo ushaka gukira indwara uyirata.

Haruna Niyonzima yavuze ko Rayon Sports atari umwanzi bityo ko haje abayobozi bakamwereka ubunyamwuga yasubirayo nta kibazo.

Ati" Njyewe ndi umukinnyi niko kazi kanjye nta nubwo Rayon Sports ari umwanzi wanjye ariko haje abantu kuri ubu bakanyereka ubunyamwuga nta kibazo gihari nasubirayo" 

Uyu mukinnyi yavuze ko bishoboka ko Rayon Sports yasubira ku murongo ndetse anagaruka ku bari kuyifasha muri iyi minsi barimo Muvunnyi Paul wari Perezida ubwo yakiniraga iyi kipe bwa mbere 2007.

Ati" Rayon Sports yajya ku murongo,ibintu byose ni mu mutwe. Rayon Sports ni ikipe nkuru ,ni ikipe ifite abafana benshi ,ni ikipe ishobora no kugira amikoro ku buryo abantu batabikereza ariko nuko tugira abantu batekereza ko ibintu bidashoboka. 

Abo bagabo rero njyewe nakoranye na Muvunnyi ari Perezida wanjye ndi muri Rayon Sports,ni umuntu nubaha ariko iyo komite yose yariho bari abantu bakunda umupira, ni n'abantu bakunda intsinzi. Ikindi gikurikiyeho rero ni abantu bakunda Rayon Sports,ndumva ikiriho gusa uwaba ariwe wese ni bumve ko bafite inshingano zo kuzamura Rayon Sports kurusha ibindi byose".

Haruna Niyonzima yavuze ko Rayon Sports uramutse iteye imbere ryaba ari iterambere ry'Abanyarwanda muri rusange.

Ati" Rayon Sports ni iy'Abanyarwanda, iramutse yateye imbere Abanyarwanda twaba twayeye imbere ndetse n'izindi ikipe ziri mu Rwanda. Uyu munsi nidukina CAF Champions League ntabwo ari Rayon Sports gusa ni u Rwanda, ibyo njyewe nibyo mpora mvuga, mparanira naho ubundi birashoboka ko ikipe yajya ku murongo ubuzima bigakomeza".

Haruna Niyonzima wakiniye amakipe atandukanye arimo ayo mu Rwanda ya Etincelles FC, Rayon Sports,APR FC na AS Kigali n'ayo hanze ariyo Simba SC na Young Africans, kuri ubu nta kipe afite nyuma y'uko atandukanye na Rayon Sports.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND