Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Kamala Harris barimo kugeza ku batora icyo bita “ingingo zisoza” muri iki Cyumweru cya nyuma mbere y’uko amatora aba.
Muri iki cyumweru kiri gusozwa nicyo cya nyuma ku bikorwa byo kwiyamamariza aho byerekeza ku myanzuro ya nyuma nk’iy’urubanza mu rukiko. Ni naho buri mu kandida yaba Kamala na Trump bari gutanga ingingo za nyuma zibafasha kubona amajwi.
Izi ni ingingo zisoza aho abatora bameze nk’inteko y’abacamanza kugeza ku wa Kabiri. Uwahoze ari Perezida Donald Trump yahagaze ku ngingo ze ku bijyanye n’ubukungu n’abimukira ubwo yari mu nzu mberabyombi ya Madison Square Garden, iri rwagati mu mujyi wa New York.
Yagize ati: “Kamala Harris yadusenyeye icyiciro cy’ubukungu bwo hagati na hagati. Nyuma y’imyaka yo kubaka ibihugu by’ahandi, kurinda imipaka y’ahandi no kurengera ubutaka bw’ahandi, ubu noheno tugiye kubaka igihugu cyacu, turinde imipaka yacu, turengere abaturage bacu. Ibyo byitwa Amerika mbere na mbere.”
Iyi nzu mberabyombi y’imyanya ibihumbi 20 yari yakubise yuzuye. Bamwe mu batora byabasabye gutegereza ijoro ryose ngo babashe kwinjira.
Mu gusubiza kwe, Visi Perezida Kamala Harris yahisemo gukorera ku rubuga rwa Ellipse muri Washington, hafi ya Perezidansi, White House - ahagiye kuba i muhira kuri umwe muri aba bakandida bombi. Aha naho, ababarirwa mu bihumbi mirongo bari bitabiriye.
Yagize ati: “Iki ni cyo gihe ku kiragano gishya cy’ubuyobozi muri Amerika.”
Visi Perezida Harris yasobanuye icyerekezo afitiye Amerika, ashaka kwerekana ko ahabanye na Trump.
Ati: “Igihe kirageze ngo tuve mu ikinamico n’amakimbirane.” Nzashyiraho itegeko rya mbere mu mateka ribuza guhanika ibiciro by’ibiribwa. Ngabanye ikiguzi cya ensuline ndetse ngabanye ikiguzi cy’imiti cy’umurengera ku banyamerika bose.”
Bijyanye n’ukuntu ihatana ryegeranye, biragoye ko hahita hamenyekana uwegukanye intsinzi mu ijoro ryo kuwa Kabiri. Ibirego byatangiye gutegurwa muri za leta zimwe ku bijyanye no kubarura amajwi no kwemererwa gutora.
TANGA IGITECYEREZO