Mugisha Benjamin [The Ben], ari mu byamamare byazirikanye Tom Close wizihiza isabukuru y'amavuko uyu munsi. Mu butumwa yamugeneye, yamushimiye ndetse amwibutsa ko amufata nka mukuru we mu rugendo rw'umuziki.
Kuri uyu wa Mbere tariki
28 Ukwakira 2024, harizihizwa isabukuru y'umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka
Tom Close wujuje imyaka 38 y'amavuko. Ni muri urwo rwego hirya no hino ku mbuga
nkoranyambaga hakomeje gucicikana ubutumwa bw'ibyamamare binyuranye bamwifuriza
umunsi mwiza.
Umwe muri abo, ni The Ben
wafashe umwanya akamushimira ku bw'itafari rikomeye yashyize ku muziki we, kuva
mu gutangira kugeza n'uyu munsi.
Mu butumwa yanyujije kuri
Instagram, The Ben yagize ati: "Isabukuru nziza ku wanyeretse inzira.
Kandi uracyanyobora. Ndagukunda cyane mukuru wanjye. Gwiza ubuzima
muvandimwe."
Tom Close usanzwe ari
inshuti ya hafi ya The Ben, yabereye Parrain mu bukwe bwe na Uwicyeza
Pamella bwabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023.
Mu 2020 ubwo yaganiraga
na Radio Rwanda, The Ben yatatse Tom Close, avuga ko ari we wamufashe akaboko
atangira umuziki kugeza uyu munsi bakaba bakiri inshuti z’akadasohoka.
Icyo gihe The Ben yavuze
ko Imana yakoreye muri Tom Close, akamufasha kugera ku nzozi ze ku buryo ibyo
agezeho byose abikesha uyu mugabo.
Ati: “Tom Close dufitanye
amateka ateye amatsiko, we nanjye twabaye abavandimwe guhera mu 2007 nkiri mu
mashuri yisumbuye we yiga i Butare turanabivuga. Niwe wamfashe akaboko, navuga
ko ibyo ngezeho byose ari Imana yamukoresheje ngo mbe ngeze ahangaha. Tom Close
avuze ibintu byinshi kuri njye.”
Tom Close nawe wari uri
muri iki kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko yahujwe na The Ben
n’umuziki, avuga ko umuntu mumenyana ntacyo muraba cyo mugakomezanya aba ari
inshuti magara.
Ati: “Twahujwe n’umuziki
tuba abavandimwe. Ibyo avuga naba narakoze, navuga ko ari ukumwitura kuko nawe
yagize uruhare runini mu kuba naragerageje gukora ibintu byiza bikagera ku
rwego rw’uko abantu bamenya kuko yamfashaga mu gutangira ku buryo
nanamwingingaga ngo tuvuge ko twafatanyije ariko akabyanga kubera ko yavugaga
ko mama we bitamushimisha kuba ari gukora umuziki usanzwe nyamara ari
abakirisitu. Kuri njye numva ko yamfashije ikintu kinini.
Ubushize ndi mu kiganiro
[aha yabwiraga Lucky] wambajije umuhanzi numva nareberera inyungu mvuga Nel
Ngabo na The Ben, nabikubwiye bimvuye ku mutima kuko The Ben ni umuhanzi nkunda
nk’umuntu udasanzwe w’umunyamuziki, akaba akiri muto, afite byinshi byo
kutwereka.”
Tom Close ni umwe mu
bahanzi bahinduye urwego rwa muzika mu Rwanda akawugeza ku rwego rukomeye mu Karere.
Yakoze indirimbo zikomeye
zakunzwe n’abanyarwanda benshi nka Ndacyagukunda, Mama W’Abana, Si beza
n’izindi.
Yegukanye hafi ibihembo
byose bya muzika bitangirwa mu Rwanda kubera ubudahangarwa bwe mu njyana ya
R&B.
Mu bandi bamugeneye ubutumwa bumwifuriza ibyiza mu mwaka mushya atangiye, harimo Miss Mutesi Jolly, Platini P, Ishimwe Clement, Okkama, Gad, Kimenyi Yves, Noopja, Prince Kiiz, n'abandi benshi
Tom Close yujuje imyaka 38 y'amavuko
Akunze gushimirwa uruhare yagize mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda
The Ben yazirikanye Tom Close wanamubereye Parrain mu bukwe bwe, amushimira inkunga ikomeye yateye umuziki we
TANGA IGITECYEREZO