Kigali

Massamba yatabarije abahanzi basabwa akayabo igihe bashaka gukorera igitaramo muri BK Arena-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2024 12:21
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore yasabye inzego bireba n’abandi gufasha abahanzi koroherwa no kubona aho gukorera ibitaramo kuko inyubako nyinshi z’imyidagaduro zirimo nka BK Arena kubasha kuhakorera igitaramo bisaba kuba wihagezeho ku mufuka.



Mu bihe bitandukanye ijwi rya benshi mu bahanzi ryumvikana rivuga ko bigoye gutaramira muri BK Arena ahanini bitewe n’uko umuhanzi asabwa Miliyoni 28 Frw kugira ngo ahakorere igitaramo gusa, udashyizemo n’ibindi asabwa kwishyura kugirango ahakorere. 

Hari bamwe mu bahanzi bataramiye muri iriya nyubako n’uyu munsi bataka igihombo- Ariko bacyuye amafoto meza kuko ibihumbi by’abantu bari buzuye!

Imibare ya hafi ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko kugeza ubu Hillsong London ariyo yabashije kunguka amafaranga menshi kuko binjije asaga Miliyoni 50 Frw.

Ariko kandi hari abandi bakoreye igitaramo muri iriya nyubako bacyura umunyu. Gusa, hari imwe muri Korali yo mu Rwanda yigeze kunguka Miliyoni 17 Frw mu gitaramo.

Amakuru avuga ko kubasha gukorera igitaramo muri BK Arena ukunguka, bisaba kuba ufite abaterankunga benshi, bagufasha kwishyura inyubako no gushyira ku murongo buri kimwe cyose uba ukeneye kugira ngo ubashe gutaramira abantu neza n’ibindi.

Gusa, rimwe na rimwe BK Arena itera inkunga abahanzi iyo babonye ko nawe afite ubushobozi bwo kuba yakwinjiza nibura abantu bari hejuru y’ibihumbi bitanu muri iriya nyubako.

Hari umuhanzi witegura gutaramira muri iyi nyubako wishyuye Miliyoni 10 Frw kugira ngo azayikoreramo, mu gihe ubundi ubu bisaba kwishyura Miliyoni 28 Frw.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba Intore wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko kugirango abahanzi bajye bahora bakora ibitaramo uko babishaka, bisaba ko inyubako z'imyidagaduro zirimo BK Arena zigabanya ibiciro kuko birahanitse.

Yavuze ko "Abanyarwanda bafite inyota yo kubona ibitaramo byiza, kuko bafite abahanzi beza.Ati "Abantu bafite amazu (y'imyidagaduro) yaba BK Arena, nibagabanye ibiciro, nibajyane hasi, Abanyarwanda babone ibitaramo."

Massamba Intore yavuze ko kuba ubuyobozi bw'izi nyubako buhanika ibiciro ku bahanzi n'abandi bashaka kuhakorera "bigora cyane abategura ibitaramo kuko aya mazu dukorera udashyizemo na 'Production' udashyizemo n'abacuranzi bihenze cyane."

Yavuze ko "Bitumvikana uburyo ushobora kujya ubona abahanzi bakora igitaramo nk'iki bakazongera gutegura ikindi umwaka utaha ari uko babanjije gukusanya utwo dufaranga, begeranya, guteranya kugira ngo bashobore kuza muri Arena cyangwa ahandi, ntabwo bigomba kuba ibyo."

Massamba yavuze ko BK Arena ikwiye kugirana ibiganiro n'abahanzi, bakemeranya ku mikoranire ishingiye ku kuba buri umwe hari icyo ari butange 'maze habeho ibitaramo'.

Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, yavuze ko ibitaramo ari ingenzi, kuko birimo kuryoherwa, kwizihirwa no kwigisha benshi.

Yanavuze ko ibitaramo nk'ibi bifasha mu kugaragariza amahanga 'agikekeranya ko mu Rwanda nta byishimo bihaba abibona'.

Kugeza ubu BK Arena niyo isaba amafaranga menshi mu nyubako zose z'imyidagaduro mu Rwanda. Amakuru avuga ko Kigali Convention Center yishyuza nibura Miliyoni 7 Frw, ni mu gihe gukorera Camp Kigali biri hagati ya Miliyoni 3 na Miliyoni 4 Frw.

Hari icyizere?

Ku wa 19 Nzeri 2024, ubwo yari mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-z Comedy, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko muri iyi manda y'imyaka itanu iri imbere hagiye gukorwa ibishoboka byose hubakwe ibikorwaremezo bifasha abahanzi, kandi hazanashyirwamo inyoroshyo mu bijyanye n'ibisabwa kugira ngo umuhanzi abashe kubikoresha.

Yavuze ko uretse kubaka ibi bikorwaremezo, hazanashyirwaho uburyo bworohereza abahanzi kugira ngo babashe kubikoresha, kuko hari ibihari byubatswe ariko usanga abahanzi batisangamo, ahanini bitewe n'uko bihenze.

Arakomeza ati "Kandi bigurika. Kuko hari ibihari ariko mugaragaza ko bihenze cyane kubigeraho, turabizi, tujya tubiganiraho, ariko icyo turashaka kugikuraho."

Uyu muyobozi w'Umujyi wa Kigali, yavuze ko nubwo bimeze gutya ariko hari ibikorwa byamaze kubakwa harimo nka Imbuga City Walk, Canal Olympia ku i Rebero n'ahandi.

Ati "Mu gihe dushaka ahandi, wa mugani nk'uko wabivugaga hafunze, hashobora kugabanya urusaku, ariko aho ngaho mwahakoresha, ariko nagusezeranya ko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzabikoraho kandi uzakibona."

Muyoboke Alex washinze Decent Entertainment, avuga ko ababarizwa muri Siporo bubakiwe Sitade Amahoro, bubakirwa BK Arena 'badutiza batugaraguza agati'.

Ati "Nk'abahanzi dukeneye ahantu twajya dukorera ibitaramo, ndetse n'abahanzi bagakora ibitaramo cyane, kuko ntibagira aho bakorera ni nayo mpamvu ibitaramo biba ari bikeya, kuko bitegurwa n'abategura ibitaramo cyangwa n'abandi babahaye amafaranga make"

Yagaragaje ko n'ahitwa ko ari ho abahanzi bakorera ibitaramo hahenze cyane ku buryo ihema rimwe Fally Merci akoreramo igitaramo cya Gen-Z Comedy yishyura Miliyoni 3 Frw. Ati "Simpamya ko ayo mafaranga ayakuramo. Mudutabare."

Massamba Intore yasabye ubuyobozi bwa BK Arena kuganira n’abahanzi kugira ngo baborohereze kuhakorera ibitaramo

Massamba atangaje ibi mu gihe aherutse gutaramira muri BK Arena mu gitaramo yise “3040 y’ubutore”
Massamba niwe wayoboye igitaramo cy’iserukiramuco ‘Twaje Fest’ ryo kwizihiza ibigwi bya Buravan


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA INTORE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND