Iyi, ni weekend ya nyuma y’ukwezi k’Ukwakira, kwaranzwe n’umuziki udasanzwe by’umwihariko ku bahanzi Nyarwanda batahwemye gushyira hanze ibihangano bishya kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Iyi ‘weekend’ yo
ntisanzwe kuko hongeye kumvikana amajwi y’abanyabigwi batakiriho ariko badateze
kwibagirana mu mitima y’Abanyarwanda. Abo, ni Jay Polly ndetse na Yvan Buravan.
Producer
akaba n’umuhanzi Li John yatangaje isohoka ry’indirimbo ‘Shenge’ yakoranye
n’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly iri mu zigize Album ye
nshya yise ‘Hozana’.
Lil John yabwiye
InyaRwanda ko iyi ndirimbo yayikoranye na Jay Polly mu 2018, ariko bitewe n’uko
ibihe byagiye bihinduka mu muziki, yahisemo kuyongerera uburyohe mbere y’uko
ijya hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024.
Ati “Ni indirimbo twakoze
mu 2018 ariko nahisemo kuyisubiramo. Mu 2018 twafashe amajwi indirimbo
irarangirira. Rero bifashe igihe kugirango ijye hanze ahanini bitewe n’uko iri
kuri Album yanjye, kandi nari nasezeranyije abakunzi banjye ko indirimbo igomba
kujya hanze mbere y’uko umwaka urangira.”
Li John yavuze ko iyi
ndirimbo yakabaye yaragiye hanze, ku wa 2 Nzeri 2024 mu rwego rwo kwizihiza
imyaka ibiri ishize Jay Polly yitabye Imana ariko ntibyakunze.
Indi ni indirimbo yitwa ‘Already
Made’ y’umuhanzi Buravan wabaye umuhanzi w’icyatwa mu muziki w’u Rwanda,
ahanini bitewe n’ibikombe yagiye yegukana n’ubufatanye yagiye agirana na
bagenzi be. Izina rye ryakomeye cyane nyuma y’uko agaragaje impinduramatwara yo
gukora umuziki w’u Rwanda ushingiye cyane kuri gakondo kurusha ibinyamahanga.
Yabaye umuhanzi wakunzwe
mu buryo bukomeye, kandi agira intekerezo zagutse zatumye igihe kimwe agira
igitekerezo cyo gushinga umuryango nka YB Foundation ugamije guteza imbere
umuco binyuze mu bakiri bato.
Imana yamwisubije
atabarasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ibyatumye umuryango we n’abandi
baharanira gusigasira umurage we. Ndetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 26
Ukwakira 2024 muri BK Arena hazabera igitaramo cy’iserukiramuco ryitiriwe Album
ye ‘Twaje’.
Ni iserukiramuco
rizaririmbamo abahanzi banyuranye barimo nka Ruti Joel, Ariel Wayz, Jules
Sentore, Andy Bumuntu, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Alyn Sano, France Mpundu,
Impakanizi n’abandi banyuranye bagera kuri 20.
Dore indirimbo 20
InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza muri weekend ya nyuma y’Ukwakira 2024:
1.
Shenge – Li John ft Jay Polly
2.
Already Made – Yvan Buravan
3. Bwe Bwe Bwe(Remix) - Bruce The 1st ft Kivumbi
King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo
4. Twivuyange – Mico The Best ft Uncle Austin,
Afrique, Marina & Bushali
5.
Wimbaza –
Deejay Pius ft Sonni & Kendo
6. Ride or Die – King James
7. Umwami w’Ishyamba – Kenny K-Shot
8. Kanda Like – Oda Paccy
9. Nifuzako – Jowest
10. Ashante – Fela Music
11. Soweto – Black Chainz ft Green P, Rub Deprince
12. Warandamiye – Prosper Nkomezi
13. Alietupenda – Bosco Nshuti
14. Ibirenze – Emmy Vox
15. Imani Yako – Alpha Rwirangira ft Bobo Muyoboke
16. Hozana – Peace Hozy
17. Ineza y’Imana – David Kega
18. Ndi mu rugendo – N Fiston
19. Nimbona Amahoro – Vumilia Mfitimana
20. Garukira Aho – Uwase Celine
TANGA IGITECYEREZO