Kigali

Donald Trump arashinjwa guhohotera umunyamideli

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/10/2024 9:16
0


Nyuma y'uko mu myaka yashize Donald Trump yagiye ashinjwa n'abanyamideli batandukanye ihohotera rishingiye ku gitsina, ubu noneho undi mugore witwa Stacey Williams wahoze amurika imideli nawe yamushinje ko yamuhohoteye mu 1993.



Umunyamidelikazi Stacey Williams wigeze guca ibintu muri Amerika mu myaka yashize, uzwiho kuba yaranamamarizaga kompanyi zikomeye, ubu yatanze ubuhamya bushinja Donald Trump ko yamukoreye ihohotera riganisha ku mibonano mpuzabitsina nta burenganzira yamuhaye.

Ibi Stacey Williams yabitangarije The Guardian nyuma y'iminsi micye yitabiriye ihuriro ry'abagore bahohotewe rishyigikiye Kamala Harris mu matora ryitwa 'Survivors4Harris'. Aha niho yavugiye bwa mbere ko zimwe mu mpamvu Trump adakwiye kuba Perezida ari uko ahohotera abagore kandi ko nawe ari mubo yahohoteye.

Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Stacey ufite imyaka 56 ubu yavuze ko mu 1992 aribwo bwa mbere yamenyanye na Trump binyuze ku munyemari Jeffrey Eptsein bakundanaga icyo gihe. 

Ati: ''Icyo gihe nakundanaga na Epstein kandi yari inshuti y hafi ya Trump, nibwon namumenye kuko bakundaga guhura cyane cyane twajyaga mu birori bya noheli byateguwe na Trump''.

Yakomeje avuga nyuma y'umwaka umwe gusa aziranye na Trump aribwo yamukoreye ihohotera ku mubiri. Ati: ''Twagombaga kujya mu birori byabereye muri Trump Tower ariko Epstein we yari yahageze mbere yanjye njyewe nagiyeyo nyuma. Mpageze Trump yaje kumfata hasi tuzamukana muri elevator ari naho yahise atangira ku nkorakora''.

Stacey Williams uvuga ko Trimp yamumuhoteye bari muri 'Elevator', yakomeje ati: ''Twarimo twenyine gusa maze ankorakora ku mabere yanjye akomeza akora no ku myanya y'ibanga yanjye. Namubwiye kubihagarika arabyanga kugeza elevator yongeye gufunguka''.

Uyu mugore yavuze ko icyo gihe biba atigeze agira uwo abibwira kuko yarafite ikimwaro gusa ngo yanabwiye Trump ko ari bumurege kuri Epstein maze amusubiza ati: ''uwo wabibwira wese ntiyakwizera'.

Uyu mugore yavuze ko ubu agiye kumujyana mu nkiko ndetse ko ari gutanga ubu buhamya kugirango yereke abanyamerika cyane cyane abagore ko badakwiye kumutora kuko ari 'umugome uhohotera abagore' utagomba kubabera umuyobozi. Kugeza ubu ntacyo Trump aratangaza kubyo ashinjwa na Stacey Williams.

Umunyamideli Stacey Williams yashinje Tump ko yamuhohoteye mu 1993






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND