Nyuma y’ibiterane yakoreye mu bihugu birimo Canada, Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe agiye gukorera ibitaramo ku mugabane w’u Burayi mu rugendo rugamije ivugabutumwa ryagutse, no kurushaho gufasha Abakristu gusabana n’Imana.
Nyuma y’ibiterane yakoreye mu bihugu
birimo Canada, Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe agiye gukorera ibitaramo ku
mugabane w’u Burayi mu rugendo rugamije ivugabutumwa ryagutse, no kurushaho
gufasha Abakristu gusabana n’Imana.
Ni ibiterane bigiye kubera mu Mujyi
wa Bruxelles mu Bubiligi. Bifite insanganyamatsiko igira iti “Injira mu gihe
cyawe”. Bizatangira ku wa 25-27 Ukwakira 2024. Ibi biterane bizajya bitangira
saa munani z’amanywa.
Bizaba birimo abashyitsi baturutse
muri Suede, u Burafansa, Amerika n’ahandi hatandukanye ku Isi yose.
Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe
yabwiye InyaRwanda, ko ibi biterane biri mu mujyo w’ivugabutumwa, amazemo iminsi
hanze y’u Rwanda ashaka gukora kugira ngo abantu bakomeze kwakira agakiza
ndetse no gukira indwara.
Ati “Ni ibiterane biri mu mujyo
w’ibyo mazemo iminsi. Si ubwa mbere ngiye mu ivugabutumwa hanze y’u Rwanda.
Ikigamijwe ni ukuzamura ubwiza ndetse no kubwiriza abantu bagakizwa abandi
bagakira indwara kuko Imana ishobora byose ku bayiringiye.”
Avuga ko nasoze ibi biterane mu
Bubiligi azahita agaruka mu Rwanda kuko ashaka gusoza umwaka ari mu gihugu cye
cy’ivuko, asoza umwaka yishimira ibyo Imana yakoze.
Prophet Nyirindekwe Erneste ni
umuhanuzi w'izina rizwi cyane hano mu Rwanda. Izina rye ryarushijeho kumenyekana
ubwo yasezeranyaga Evode Uwizeyimana wabaye muri Sena n’umukunzi we Zena
Abayisenga mu bukwe bwabaye tariki 05 Ukuboza 2021 bukabera mu Mujyi wa Kigali.
Yongeye kuvugwa kandi muri Kamena uyu
mwaka ubwo yabatizaga Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ
Brianne.
Rev. Prophet Erneste Nyirindekwe ategerejwemo
mu biterane bigiye kubera ku Mugabane w’u Burayi
Rev. Prophet Erneste Nyirindekwe yaherukaga gukorera ibitaramo muri Canada
Rev. Prophet Erneste Nyirindekwe yavuze ko agamije gufasha Abakristu gusabana n’Imana- Aha yabatizaga Dj Brianne wamamaye mu myidagaduro
Nyirindekwe niwe wasezeranyije Senateri Evode n'umugore we
TANGA IGITECYEREZO