Kigali

Naya Fenty yashyize hanze indirimbo nshya 'Umuti' ikoze mu 'Amapiano'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/10/2024 8:26
0


Umuhanzikazi w'Umunyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cy'u Bubiligi, Guilene Valerie ukoresha izina rya Naya Fenty mu muziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umuti' ikoze mu njyana y'Amapaino.



Ni indirimbo yashyize hanze nyuma y'iyo yashyize hanze mu mwaka ushize yakunzwe n'abatari bake yise 'Agataki'. Naya Fenty aganira na InyaRwanda yavuze ko iyi ndirimbo yakoze ibintu bikomeye birimo kumufungurira inzira no gutuma yigirira icyizere bijyanye nuko Abanyarwanda bayakiriye.

Yagize ati "Indirimbo Agataki yakoze ibintu bikomeye cyane ku buzima bwanjye bw’umuziki, navuga ko ari nk’urufatiro rw’umuziki wanjye mu Banyarwanda kuko niyo ndirimbo ya mbere nakoze.  

Ibintu bitatu bikomeye cyane yangejeheho, icya mbere yatumye nigirira icyizere ntekereza ko iyo bitagenda neza ntabwo mba naragize imbaraga zo kuba nakora indi ndirimbo ya kabiri. Rero kuba byaragenze neza byampaye imbaraga zo gukomeza akazi ko kuririmbira abantu. 

Icya kabiri Agataki yampuje n'itangazamakuru kuko ntabwo ari ikintu cyoroshye ariko yatumye menyana n’abanyamakuru batandukanye bo kuri radiyo, televiziyo n’abandi rero byose niyo mbikeshya. 

Icya gatatu gikomeye yampuje n’abantu bose muri rusange barimo n’abafana kubera ko abantu barayibyinnnye, baranayicuranga naho abandi banyandikira ubutumwa bwiza bumpa imbaraga butuma nkomeza gukora."

Naya Fenty yavuze ko impamvu haciyemo igihe kinini hagati y’indirimbo ya mbere n'iya kabiri ari ukubera ko yafashe umwanya uhagije kugira ngo ategure neza indirimbo ya kabiri dore ko byanamutwaye imbaraga nyinshi.

Yasobanuye ko impamvu yahinduye izina akoresha mu muziki akava kuri Vava Naya kuri ubu akaba yitwa Naya Fenty ari ukubera ko ajya kuryitwa mbere atari azi ko hari undi muntu uryitwa mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Ati: "Nakuyeho Vava kubera ko hari undi muntu mu myidigaduro wari uhari witwa Vava kuko bwa mbere njya kubyitwa ntabwo nari mbizi ko ahari undi. Nyuma narabimenye nanga rero gucanga abantu ndavuga nti reka mfate irindi zina kugira ngo byorohe nubwo uwo wundi yaje kwitaba Imana anaruhukire mu mahoro ariko ibyo byabaye naramaze guhindura".

Ku bijyanye n’amashusho y'indirimbo 'Umuti' yavuze ko ashaka gukora amashusho aruta ay’indirimbo ya mbere bityo bakaba bari kuyategura, ashishikariza abantu kuyategerezanya amatsiko menshi anavuga ko azajya hanze mu gihe kitarambiranye.

Muri iyi ndirimbo nshya, Naya Fenty yasobanuye ko ifite aho ihuriye na Agataki dore ko ho yari akumbuye umuntu bikarangira baje kubonana none akaba yaramubereye 'Umuti'.

Ati: "Mu Agataki nari nkumbuye umuntu adahari gusa twarimo turategura kubonana, birangira tuje kubonana bihita biba umuti ahita amvura ubu meze neza nkuko mbiririmba ndishimye. 

Iyi ndirimbo ishimishe abantu bose bafite abakunzi, haba abashakanye, abantu bose bishimye ni iyabo bayishimire baryoherwe nayo, bayibyine bayisangize abandi ndetse n'icyo bayitekerezaho bakimbwire kuko ni bo nayikoreye".

Yanasabye abafana be kumuba hafi bijyanye nuko abakeneye ndetse bakamwereka urukundo bakunda indirimbo ye nshya “Umuti” iri ku rukuta rwe rwa YouTube n’izindi mbuga zicuruza umuziki.

">

Nyura hano wumve indrimbo 'Umuti' ya Naya Fenty


Naya Fenty washyize hanze indirimbo nshya yise 'Umuti' 




Naya Fenty yavuze ko amashusho y'indirimbo 'Umuti' ari hafi kandi azaba aruta ay'indirimbo ya mbere yakoze 


Naya Fenty avuga ko indirimbo ya mbere yakoze yise Agataki yamufashije kugera kuri byinshi birimo no kumuhuza n'abakunzi be 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND