Kigali

Kevin Kade mu mushinga w’indirimbo na Ali Kiba mbere yo gutaramira muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2024 5:52
0


Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye nka Kevin Kade ari kwitegura kujya gukorera igitaramo mu gihugu cya Uganda ku nshuro ye ya mbere, ni mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, atangira gukora ku ndirimbo ye na Ali Kiba.



Ni ubwa mbere agiye gukorana indirimbo n’uyu muhanzi uri mu banyabigwi mu gihugu cya Tanzania, uhora uhanganye na Diamond. 

Kevin Kade yagiye muri Tanzania asangayo Producer Element nyuma y’uko bakoranye indirimbo ‘Sikosa’ na The Ben. Muri iki gihe Element ari muri kiriya gihugu, Element yakoreye indirimbo abarimo Ali Kiba, Harmonize, Rayvanny, Marioo n’abandi banyuranye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kevin Kade yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba agiye gutaramira muri Uganda, mu gihe ari no gukora ku mushinga w’indirimbo na Ali Kiba.

Ati “Kuri njyewe ni ibintu byiza cyane, kuko Kampala tumaze igihe kinini tuvugana ariko tutaremeranya gukorerayo ibitaramo. Kandi, urumva nyuma y’umunsi mfite ikindi gitaramo Dubai, rero niteguye gushimisha Abanyarwanda n’abandi bose baba muri Uganda.”

Akomeza ati “Ndishimye cyane kandi biteguye y’uko hari ikintu gishya nzabereka, cyane ko hari umuhanzi uri kubarizwa muri Uganda tuzahurira ku rubyiniro muri iyi minsi.”

InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko kuva mu mezi abiri ashize, Kevin Kade yemeranyije na Ali Kiba ikorwa ry’iyi ndirimbo kugeza ubwo amusanze muri Tanzania kugirango bakorane.

Muri iki gitaramo azakorera muri Uganda, azahurira ku rubyiniro na ba Dj barimo nka Roja, Kerb, Vee, Big Allan, Saint Allan n’abandi.  Ali Kiba asanzwe ari umuhanzi w’inshuti y’u Rwanda. Mu bihe bitandukanye agaragaza ko akurikirana gahunda zose zibereye mu Rwanda ndetse iyo bigeze tariki ya 7 Mata buri mwaka yifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.   

Afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise ‘Crown Media Group’.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.

Ariko kandi amaze gukorana indirimbo n’abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski, Khaligraph Jones, Sarkodie n’abandi.


Kevin Kade yatangaje ko azakorera igitaramo muri Uganda, ku wa 6 Ugushyingo 2024


Ali Kiba yemeranyije na Kevin Kade gukorana indirimbo nyuma y’igihe n’ibiganiro byabahuje


Kevin Kade amaze iminsi muri Tanzania mu biganiro bigamije kumenyekanisha ibihangano bye mu itangazamakuru

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKOSA’ YA KEVIN KADE, ELEMENT NA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND