Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye nka Kevin Kade ari kwitegura kujya gukorera igitaramo mu gihugu cya Uganda ku nshuro ye ya mbere, ni mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, atangira gukora ku ndirimbo ye na Ali Kiba.
Ni ubwa mbere agiye gukorana indirimbo n’uyu muhanzi uri mu banyabigwi mu gihugu cya Tanzania, uhora uhanganye na Diamond.
Kevin Kade yagiye muri Tanzania asangayo Producer Element nyuma y’uko bakoranye indirimbo ‘Sikosa’ na The Ben. Muri iki gihe Element ari muri kiriya gihugu, Element yakoreye indirimbo abarimo Ali Kiba, Harmonize, Rayvanny, Marioo n’abandi banyuranye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kevin Kade yavuze ko ari
ibyishimo bikomeye kuri we kuba agiye gutaramira muri Uganda, mu gihe ari no
gukora ku mushinga w’indirimbo na Ali Kiba.
Ati “Kuri njyewe ni ibintu byiza
cyane, kuko Kampala tumaze igihe kinini tuvugana ariko tutaremeranya gukorerayo
ibitaramo. Kandi, urumva nyuma y’umunsi mfite ikindi gitaramo Dubai, rero
niteguye gushimisha Abanyarwanda n’abandi bose baba muri Uganda.”
Akomeza ati “Ndishimye cyane kandi
biteguye y’uko hari ikintu gishya nzabereka, cyane ko hari umuhanzi uri
kubarizwa muri Uganda tuzahurira ku rubyiniro muri iyi minsi.”
InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko
kuva mu mezi abiri ashize, Kevin Kade yemeranyije na Ali Kiba ikorwa ry’iyi
ndirimbo kugeza ubwo amusanze muri Tanzania kugirango bakorane.
Muri iki gitaramo azakorera muri
Uganda, azahurira ku rubyiniro na ba Dj barimo nka Roja, Kerb, Vee, Big Allan,
Saint Allan n’abandi. Ali Kiba asanzwe
ari umuhanzi w’inshuti y’u Rwanda. Mu bihe bitandukanye agaragaza ko
akurikirana gahunda zose zibereye mu Rwanda ndetse iyo bigeze tariki ya 7 Mata
buri mwaka yifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wavutse ku
wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba
n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond
kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.
Afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu
Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya
muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije
muri sosiyete yise ‘Crown Media Group’.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka
Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele,
Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye
na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.
Ariko kandi amaze gukorana indirimbo
n’abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski, Khaligraph Jones,
Sarkodie n’abandi.
Kevin Kade yatangaje ko azakorera
igitaramo muri Uganda, ku wa 6 Ugushyingo 2024
Ali Kiba yemeranyije na Kevin Kade
gukorana indirimbo nyuma y’igihe n’ibiganiro byabahuje
Kevin Kade amaze iminsi muri Tanzania
mu biganiro bigamije kumenyekanisha ibihangano bye mu itangazamakuru
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKOSA’ YA KEVIN KADE, ELEMENT NA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO