Umuhanzi Afrique Joe yatangaje ko yageze ku mwanzuro wo gushyira hanze Album ye ya mbere “N2STAY” ni nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguje abafana be n’abakunzi b’umuziki ariko amaso agahera mu kirekire.
Asobanura ko itinda ry’iyi Album
ahanini ryaturutse mu kuba yarafashe igihe kinini cyo guhitamo izina yagombaga
kuyita, kuko yagiye aribona, ubundi akarihindura.
Mu kiganiro na InyaRwanda ati “Nabanje
kuyitekereza neza nyiha umwanya. Nahoraga mbona ibitekerezo byinshi by’izina
ngomba kuyita, ariko uko bwacyaga niko nabonaga izina. Rero, ubu nageze ku
mwanzuro w’iri zina.”
Yasobanuye ko indirimbo ziganje
zigaruka ku rukundo ndetse n’izindi nkuru abantu bazishimira kumva. Ati “Nabihurije
mu ijambo rimwe mbyita ‘In to Stay (N2STAY) ni ijambo risobanura ibintu bibini,
icya mbere risobanura kuba kuba ukunda umukunda ukaba uhari utazamucika cyangwa
se kuhaguma nk’uko byumvikana. Ariko no mu bundi buzima busanzwe uri gukora
ibintu ari udatekereza kuzabihagarika.”
Afrique wamenyekanye mu ndirimbo
zirimo ‘Agatunda’ yavuze ko no guhitamo imyandikire y’iri izina yitaye cyane
kuri buri jambo ‘ku buryo rizohereza buri wese kuryiyumvamo’. Ati “Ni izina
mparanye igihe ku buryo buri wese ashobora kuribona, bikamworohera, kurimenya.”
Uyu muhanzi yavuze ko mu gihe kiri
imbere azashyira hanze amazina y’indirimbo zigize Album ye ndetse n’abahanzi
bakoranye. Ariko kandi mu bahanzi bakoranye harimo abo muri Uganda, mu Burundi
ndetse na ba Producer bo muri ibi bihugu.
Afrique anavuga ko hari indirimbo
kuri Album ye yakorewe na Producer Phantom ubwo aheruka mu rugendo mu Rwanda.
Phantom niwe wakoze indirimbo ‘Ye’ ya Burna Boy, ndetse ubwo yari mu Rwanda
yakoze ku mushinga w’indirimbo z’abarimo Bwiza, Kenny Sol n’abandi nk’uko
aherutse kubibwira InyaRwanda.
Phantom aherutse kubwira InyaRwanda ko gukorera indirimbo Burna Boy biri mu bintu byashimangiye ubuhangange bwe mu gukora indirimbo.
Yavuze ko iriya ndirimbo yakomeje
izina rye, yinjira mu biranga umwuga we. Uyu musore yumvikanishije ko gukorera
Burna Boy biri mu byiza yagezeho mu byo ubu buzima butanga.
Ati “Gukora na Burna Boy ni kimwe mu
bintu byanshimishije cyane. Ni umuhanga w’umunyamwuga ku rwego buri wese
atabasha kwiyumvisha.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko mu gihe
yamaze akorana na Phantom yamwigiyeho gukunda akazi, kugura ubunyamwuga no
gukunda ibyo akora. Ikirenzeho kuri ibyo “ntabwo yita ku izina afite ko ryaba
rirenze kugirango adakorera umuhanzi muto ukiri kwishakisha kandi baba
banahenze, iyo yakumvishijemo impano mwabashije guhuza akakwumvamo impano
aragukorera kandi atintuba.”
Akomeza ati “Ni umuhanga cyane.
Arakomeza akanakurikirana umushinga na nyuma y’uko ujya hanze, kandi
akayishyigikira. Namwigiyeho gukunda akazi no kukabamo mu buryo bw’umwuga.”
Afrique avuga ko buri muhanzi
bakoranye kuri iyi Album yashingiye cyane ku mubano bafitanye n’imiririmbire
ye. Ati “Abahanzi nahisemo icya mbere nagendeye uburyo nizereraga mu mpano yabo
bityo nkumva duhuriye mu ndirimbo imwe byagira itafari byashyira ku muziki
wanjye. Ndetse bigatuma na Album iryohera buri muntu uri kuyumva.”
Yasobanuye ko kuba agiye gushyira
hanze Album ye ya mbere ‘bivuze ikintu kinini cyane ku muziki wanjye” kuko “ubu
nibwo navuga ko naba ngiye kuba umuhanzi wa nyawe.”
Akomeza ati “Iyo usohoye Album noneho waranayitegereje igihe kinini kuyikoraho ikabasha kujya hanze, ni akazi gakomeye cyane katabashwa na buri wese."
"Ariko nyine iyo ubashije kubikora
bigakunda, uzarebe iyo umugore atwite akabyara ibyishimo aba afite nibyo n’umuhanzi
wasohoye Album aba afite, ni ikintu kinini cyane, ari nayo mpamvu mvuga ko
Album yanjye ari nk’imfura yanjye.”
Afrique Joe yatangaje ko agiye
gushyira hanze Album ye ya mbere yise “N2STAY”
Afrique yavuze ko iyi Album ayifata
nk’umwana we w’imfura kubera ko isobanuye kuba umuhanzi bya nyabyo
Afrique yavuze ko ubwo Phantom yari
mu Rwanda yamukoreye imwe mu ndirimbo zigize Album ye
Afrique asobanura ko buri muhanzi
yifashishije kuri Album yitaye cyane ku buhanga bwe mu miririmbire n’imibanire
yabo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NO BODY’ YA AFRIQUE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AGATUNDA’ YA AFRIQUE
TANGA IGITECYEREZO