Umuhanzi Nsikayesizwe David Junior Ngcobo [Nasty C] wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, agiye kongera gutaramira i Kigali binyuze mu gitaramo “Shine Boy Fest” cy’umuhanzi Davis D.
Kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ndetse Davis D
amaze iminsi agaragaza abahanzi bazataramana barimo abo mu Rwanda cyane cyane
nka Bull Dogg, Bushali, Platini P, Ruti Joel n’abandi.
Ni kimwe mu bitaramo bimaze igihe
bitegerejwe, ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi azakora iki gitaramo
yizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.
Aherutse kubwira InyaRwanda, ko
imyaka 10 yaranzwe n’ibyiza n’ibibi ariko ‘ibyiza byasumbye ibibi ari nabyo
nzizihiza muri iki gitaramo cyanjye’.
Si ubwa mbere Nasty C azaba ataramiye
i Kigali. Yahaherukaga ubwo yataramiraga ibihumbi by’abantu mu gitaramo cyabereye
muri BK Arena, ku wa 23 Nzeri 2023 yahuriyemo na mugenzi we Cassper Nyovest.
Bivuze ko umwaka umwe n’ukwezi kumwe
byari bishize Nasty C adataramira i Kigali. Uyu muhanzi wabonye izuba ku wa 11
Gashyantare 1997, ni umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe
kinini.
Yagize igikundiro cyihariye binyuze
ku ndirimbo yakubiye kuri album ‘Sophomore’. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri
birimo ‘South African Music Awards’ ndetse na ‘All Africa Music Awards’.
Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto
mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se,
David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y’urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y’imodoka.
Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.
Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu
muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko
abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.
Ku mwaka wa 14 y’amavuko, Nasty C
yasohoye ‘Mixtape’ ye ya mbere yise ‘One Kid, A Thousand Coffins’ yasohoye ku
wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ya
mbere yise ‘L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)’, nyuma muri Gashyantare
2015 yasohoye ‘Mixtape’ ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise ‘Juice Back’.
Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C
yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore
afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu
Man with Some Power (2020).
Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n’izindi.
Nasty C wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye agiye kongera gutaramira i Kigali
Nasty C ategerejwe i Kigali mu
gitaramo cya Davis D kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali
Davis D avuga ko yatumiye Nasty C
kubera ubuhanga bwe no kuba akunzwe i Kigali
Mu bihe bitandukanye Nasty C yagiye
atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo i Kigali
Nasty C akurikirwa na Miliyoni 4.4 ku rubuga rwa Instagram, ndetse yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SMA' NASTY C YAKORANYE NA ROWLENE
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAVIS D ASOBANURA IBY'IGITARAMO CYE
TANGA IGITECYEREZO