RFL
Kigali

Cricket: Ikipe y’igihugu yageze muri Kenya yitegura gucakirana na Gambia

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/10/2024 18:55
0


Ikipe y’Igihugu yu Rwanda ya Cricket mu Bagabo, yageze mu gihigu cya Kenya aho yitabiriye imikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka utaha wa 2025, kuri uyu wa gatandatu ikaba irakina na Gambia.



Ku wa Kane itariki ya 17 Ukwakira 2024 nibwo abagize ikipe y’igihugu Amavubi bafashe rutemikirere bajya I Nairobi muri Kenya ndetse amakuru akaba avuga ko bageze yo. Igitumye ikipe y’igihugy ya Cricket iri muri Kenya ni ugukina imikino yo mu cyiciro cya Kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi [ICC Men’s T20 Sub-Regional Africa Qualifiers B].

Aho muri Kenya u Rwanda ruzacakirana na Kenya, Zimbabwe, Gambia Mozambique na Seychelles, ibyo bihugu byose byishakamo ibihugu bibiri bigomba kubona itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Laurence Mahatlane abakinnyi ari kumwe nabo muri Kenya azifashisha muri uru rugamba  ni Clinton Rubagumya, Oscar Manishimwe, Didier Ndikubwimana, Wilson Niyitanga, Daniel Gumyusenge, Yves Cyusa, Emile Rukiriza, Ignace Ntirenganya, Nadir Muhammed, Zappy Bimenyimana, Israel Mugisha, Eric Kubwimana na Isaie Niyongabo.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane umutoza w’ikipe y’igihugu Laurence Mahatlane ukomoka muri Afurika y’Epfo, yashimiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe y’Umukino wa Cricket mu Rwanda ku mbaraga bukomeje gushyira mu gutegura iyi kipe y’Igihugu.

Stephen Musaale umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, nawe yashimiye bakinnyi, ababwira ko nubwo ibihugu bazahangana byatanze u Rwanda muri uyu mukino, ariko ubushobozi bwo kubatsinda babufite.

U Rwanda rurakina n’Ikipe y’Igihugu ya Gambia kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, ubere kuri Nairobi Gymkhana


Ikipe y'ihihugu y'u Rwanda muri Cricket yageze muri Kenya aho igiye gukina imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi


Kuri uyu wa Gatandatu u Rwanda ruracakirana na Gambia 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND