Bahizi w'Imana n'u Rwanda, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Indahiro' avuga ko ikubiyemo ubutumwa yahawe n'Imana kandi yagombaga gutambutsa muri iki gihe.
Umwe
mu bahanzi bakomeje kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu
Rwanda, Bahizi Innocent benshi bamenye nka Bahizi w’Imana n’u Rwanda, yongeye
gukora mu nganzo nyuma y’amezi abiri gusa ashyize hanze indirimbo yise ‘Amateka.’
Aganira
na InyaRwanda, uyu muhanzi yatangaje ko indirimbo nshya yise ‘Indahiro’
ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu umuhamagaro wabo n’indahiro bagiranye n’Imana.
Yagize
ati: “Ikubiyemo ibintu bibiri birimo kwibuka uguhamagarwa kwawe n'indahiro
wagiranye n'Imana icyo gihe no gusaba Yesu akaziba icyuho cy'umuntu ubasha
kwisubiramo akibuka koko ko hari aho yateshutse inzira. Kubera ko ibyo amaso
abonera hafi bishobora kwibagiza Umutima ibindi bibiruta biri ahatagaragara.”
Yongeyeho
ko muri iyi ndirimbo avuga ko icyo umuntu yakora cyose mu kwirwanirira ahunze
Imana yatsindwa ntaho aragera, asaba abantu kwemerera Imana ikajya ibabanza imbere muri byose.
Bahizi
yavuze ko atabona uko avuga imbaraga zifatika iyi ndirimbo yamutwaye cyane ko we icyo
ashyira imbere ari ugutambutsa ubutumwa Imana iba yamuhaye.
Ati:
“Mu kuri sinavuga ngo imbaraga byantwaye ni nyinshi cyangwa ni nke kuko ari
ubutumwa nahawe uko byagenda kose nagombaga kubusohoza.”
Kuri ubu, uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo iyo yahereyeho yitwa 'Nguwe Neza' yanakunzwe cyane, 'Umbereye Maso,' 'Amateka,’ ‘Umugambi,' iyi nshyashya yise 'Indahiro' n'izindi.
Bahizi w’Imana n’u Rwanda, yasoje ashimira abantu bose bakomeje kumushyigikira muri uru rugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi. Yabasabye kandi gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose, abizeza gukomeza kubaha ibihangano byinshi mu minsi iri imbere birimo n'iyo ari gukorana izasohokana n'amashusho.
Ati: "Ikindi
nabasaba muri rusange ni ukuba maso tukamenya ibihe dusohoyemo ko ari igihe
Satani ashatse kwibagiza abantu ibyiza bakoze mbere ngo babisohoreshe ibibi,
kandi twari tugeze ku musozo w'urugendo. Bihangane dukomeze nitutagwa isari
tuzasarura."
Bahizi Innocent yashyize hanze indirimbo nshya yibutsa abantu indahiro bagiranye n'Imana
">Kanda hano urebe indirimbo nshya y'umuramyi Bahizi Innocent
TANGA IGITECYEREZO