Bisa n’aho ari ikibazo buri wese yakwibaza! Cyane cyane ku mugabo ukora umuziki afite umugore n’abana, agataha avuga ko avuye mu kazi kandi kagenze neza. Kandi koko ibyo bikorwa bye birigaragaza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu.
Umuziki ni umwe mu myuga umuntu akora, bikamusaba
kwigaragaza mu masura abiri. Isura y’umuntu usanzwe ndetse n’umuntu
ushakishiriza muri uyu muziki.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakora umuziki
bubatse n’urugo. Mu bihe bitandukanye ashyira hanze amafoto n’amashusho
agaragaza umuryango we.
Ariko ni gacye ushobora kuba warabonye amafoto y’umugore
we. Wasanga muri telefoni yawe ukibitse amafoto amugaragaza ubwo yamuhaga
impano y’imodoka, ku wa 3 Gashyantare 2023. Cyangwa se ukibitse amafoto y’igihe
yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.
Inyandiko zivuga kuri aba bombi, zigaragaza ko ‘Katerina’
yabaye umufana wa Bruce Melodie na mbere y’uko biyemeza kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Ku buryo buri gikorwa cyose yerekejeho amaboko acyumva
kurusha undi wese, ari nayo mpamvu byinshi mu bivugwa ku mugabo we bitajya
bimuhungabanya.
Ariko kandi, mu mashusho y'indirimbo ashyira hanze mu
bihe bitandukanye agaragara akorakora abakobwa ku buryo hari abibaza uko
umugore we abifata. Si, mu ndirimbo gusa kuko hari n'ibikorwa birimo
nk'ibitaramo agaragaramo abyinisha inkumi zitandukanye.
Ni ugufata uruhande ukamenya mugenzi wawe!
Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X, Bruce Melodie
yumvikanishije ko umugore we ataragera ahantu afatira amashusho y'indirimbo
'ari nayo mpamvu nyine bigaragara kuriya'.
Yavuze ariko ko abantu bakwiye kumenya ko iyo agiye
gukora amashusho y'indirimbo, haba hateraniye abantu benshi, kandi ibintu biba
byateguwe ku buryo ntacyo kwibeshyamo kibamo.
Bruce Melodie yavuze ko yakundanye n'umugore we mu
gihe cy'imyaka itanu mbere y'uko barushinga nk'umugabo n'umugore, bityo aramuzi
neza ku buryo atakangwa no kumubona akorakora abakobwa mu ndirimbo kuko ari
akazi.
Ati "Ni ukuvuga ngo guhera mu 2009
twarakundanaga. Rero nagiye kuba umuhazi abireba, buri ntambwe yose
yarayibonye. Hari ibyo mwebwe mutabona nk'intsinzi we abona ukundi. Igice cyose
cy'ubuzima tukimaze tubana […]"
Yavuze ko atakoroherwa no gusobanurira buri wese
imibereho y'umuryango we, kuko umugore 'wanjye aranzi neza, kandi kuba
umunyakuri ku muntu ni amahitamo ntabwo ari ibintu umuntu (yiga)."
Bruce Melodie avuga ko "Sinibaza y'uko nawe abura
abamutereta (umugore we) cyangwa se abamwirukankaho." Ashimangira ko
"umuntu wese afata uruhande rwe agahitamo kunogera uwo babanye."
Yavuze ko kugaragara mu mashusho y'indirimbo akorakora abakobwa
ari akazi, bityo umugore we arabyumva cyane kurusha undi uwo ari we wese.
Kandi mu bihe bitandukanye bagiye bajyana gukora zimwe
mu ndirimbo, yaba muri studio ndetse no kuzifatira amashusho.
Bruce Melodie yatangaje ko umugore we ‘Katerina’
yamenye gutandukana akazi ke ka buri munsi n’ubuzima babanamo
Bruce Melodie yavuze ko yabanje gukundana n’umugore we
imyaka itanu mbere y’uko barushinga
Bruce Melodie avuga ko umugore we yamuherekeje mu bihe bitandukanye muri studio, no gukora amashusho y’indirimbo
Muri Gashyantare 2023, Bruce Melodie yahaye impano y'imodoka umugore we mu rwego rwo kumushimira urukundo yamukunze
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO FOTO’ YA BRUCE MELODIE NA BIEN AIME
TANGA IGITECYEREZO