RFL
Kigali

Umutoza w'Amavubi yageneye ubutumwa abafana bajya kuri Stade mu bihe byo gutsinda gusa -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/10/2024 9:17
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Torsten Frank Spittler yageneye ubutumwa abafana bajya muri Stade mu bihe byo gutsinda abagira inama yo kujya muri Brazil ndetse anavuga ko kuri we abo atari abafana.



Kuwa Kabiri Saa kumi n'ebyiri ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yari yakiriye Benin kuri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Uyu mukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2 bya Nshuti Innocent na Bizimana Djihad kuri 1 cya Benin cyatsinzwe na Andreas Hountondji.

Nyuma y'uyu mukino, mu kiganiro n'itangazamakuru, Torsten Frank Spittler yavuze ko wari umukino utoroshye anavuga amayeri yo kwirinda imipira y'imiterekano kugira ngo babashe gutsinda umukino.

Ati: "Wari umukino utoroshye dukina n'ikipe ikomeye, twagerageje kubasatira dushaka umupira, kutabaha umwanya wo kunyuzamo imipira kandi nanone twagerageje kwirinda imipira miremire. Ikindi twagerageje kwirinda imipira y'imiterekano cyane ndetse twagerageje no kwirinda gukora amakosa".

Uyu mutoza ukomoka mu Budage yakomeje avuga ko mu ntangiriro Amavubi yakinnye neza anavuga ko Benin ari abahanga dore ko babonye amahirwe amwe gusa bagahita bayabyaza umusaruro. Ati: "Ndatekereza ko mu ntangiriro twakinnye umupira mwiza ndetse twagize n'amahirwe ngira ngo mwanabyumvise kuri mugenzi wanjye.

Ku bw'amahirwe macye ntabwo byari byiza bijyanye nuko abakinnyi banjye batakazaga imipira kubera ko bageragezaga guhangana n'abakinnyi ba Benin banyuza imipira mu kibuga hagati ubundi tugahita tuyitakaza.

Ushobora kubona ubuhanga bw'ikipe ya Benin, babonye amahirwe inshuro imwe gusa ubundi banyura mu rubuga rw'amahina kandi iyo bariya bakinnyi baje baba bameze nk'imodoka ntabwo wabahagarika".

Yavuze ko kuba watangiye ukina neza bakagutsinda bica intege ariko yaganirije abakinnyi mu karuhuko akabera ko byose bigishoboka.

Ati: "Ibi ni ibintu bica intege ikipe, iyo ugerageje gukina neza ariko bikarangira utsinzwe, ndashaka gushimira abasore banjye kuko rwose habayeho gucika intege gato ariko ntibyatwaye igihe kinini. 

Mu karuhuko nababwiye ko ari iminota 45 yonyine bityo ko tugifite indi iminota 45 kandi mu nama mu gitondo nari nababwiye ko nubwo ibintu bygenda nabi turwana kugeza ku munota wa nyuma.

Ibyo ni byo twari twiyemeje gukora ubundi tukareba ibivamo, babikoze rero ubundi umusaruro uraboneka ndetse barwanye no kuva inyuma ubundi tubona amahirwe yacu".

Yavuze ko rimwe mu ibanga yakoresheje kugira ngo Amavubi atsinde Benin ari ukuyima amahirwe menshi imbere y’izamu.

Torsten Frank Spittler yavuze ko hari abakinnyi Benin ifite yakwifuza bikamusaba kugurisha ikipe yose. Ati: "Mu bihe by'ingenzi ubona ubuhanga bw'abandi bakinnyi kandi mu gitondo nabwiye abakinnyi banjye ko Benin ifite abakinnyi nakwifuza kugura ubundi nkagurisha ikipe yanjye yose kuko aba basore bakubye inshuro eshanu ikipe yacu yose. 

Ako gaciro kakwereka ubuhanga bw'umukinnyi ukareba uburyo bakoresha umubiri wabo mu kurinda umupira no kuwutambutsa".

Yanagarutse ku bafana bareba ku intsinzi gusa bakumva ko bajya muri Stade gusa ari uko ikipe yatsinze, abagira inama yo kujya muri Brazil cyangwa ahandi ndetse anavuga ko abo atari abafana.

Ati: "Birababaje kubona abantu bareba ku musaruro gusa, ndatekereza ko ibi bidakwiye. Twatsinzwe umukino uheruka ariko ntekereza ko tutakinnye umukino mubi none abantu bagatekereza ngo nibongera gutsindwa ntabwo nzasubira kuri Stade nzajya njyayo gusa bari gutsinda.

Abo bantu bakwiye kujya muri Brazil cyangwa ahandi ntazi, turi ikipe ntoya rero tuzatsindwa mu gihe dukina n'ikipe nziza. Tuba dufite amahirwe yo gutsinda mu gihe twarwanye nk'uku twabikoze uyu munsi ariko niba uzaza muri Stade turi gutsinda ntabwo ari umufana, umufana kuri njye ni ujya inyuma y'ikipe mu bihe byiza no mu bihe bibi".

Yanavuze ko yabwiye FERWAFA ko umwiherero utegura imikino ya CHAN uzatangira kuwa Mbere w'icyumweru gitaha bityo ko muri mpera z'Icyumweru bazakina imikino ya shampiyona.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND