Ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" itsinze iya Benin mu mukino wa kane wo gushaka itike y'igikombe cya Africa nuko agira amanota atanu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, u Rwanda rwatsinze Benin mu mukino wabereye muri Stade Amahoro kuva saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. Gutsinda uyu mukino byatumye u Rwanda rugira amanota atanu rugumana icyizere cyo kuzajya mu gikombe cya Afrika cyane ko rusigaje umukino wa Libya n'uwa Nigeria.
Nubwo ikipe y'igihugu ya Nigeria itarakina na Libya irusha u Rwanda amanota abiri gusa. Kugeza ubu ikipe ya Mbere ni Nigeria ifite amanota 7, Benin ifite amanota 6, u Rwanda rufite amanota 5 naho Libya ifite inota rimwe.
Uko umukino wagenze umunota ku munota
90+3 Niyomugabo Claude utabanje mu Kibuga yasimbuye Mugisha Gilbert umukino uhita urangira u Rwanda rubonye intsinzi.
Iminota 90 isanzwe irangiye u Rwanda ruyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Benin, Hongerwaho iminota ine y'inyongera.
88' Samuel Guirette yahaye umwanya Muhire Kevin nuko abafana bamukomera amashyi bishimye.
85' Ntwari Fiacre yakuyemo umupira nyuma y'uko Dodji Dokou yari yatatse izamu ry'u Rwanda
84' Abashyigikiye ikipe y'igihugu "Amavubi" kuri stade Amahoro bari mu bicu nyuma y'uko u Rwanda ruri gukina neza
80' Koruneli ya Benin nyuma yuko Niyomugabo Claude atabaye Amabubi, ntacyo imariye ikipe y'igihugu ya Benin
79' Bizimana Djihard utsinze igitego cya kabiri ahaye umwanya Rubanguka Steve
77' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda batangiye gutinyuka umunota ku wundi bari imbere y'ikipe y'igihugu ya Benin
74' Ruboneka Jean Bosco yari azamukanye umupira ashaka igitego cya gatatu nuko Williaams wa Benin ararenza umupira
69' Penaliti itewe na Bizimana Djihard ibyaye igitego cya kabiri cy'Amavubi
68' Peneliti y'u Rwanda ku ikosa rikorewe Bizimana Djihard
67' Nshuti Innocent atsinze igitego cya mbere cy' u Rwanda
66' Umuzamu wa Benin Marcel yakuyemo ishoti rikomeye ryatewe na Nshuti Innocent
59' Mugisha Girbert yateye umutwe mu izamu rya Benin ku mupira yari azamuriwe na Omborenga Fitina nuko amahirwe aba make ku Rwanda.
58' Mugisha Gilbert yagumye kugerageza uburyo imbere y'izamu rya Benion biguma kwanga
57' Koruneli y'Amavubi yatewe na Bizimana Djihard ntacyo yabyariye Amavubi
54' Kufura y'Amavubi yatewe na Samuel Guerette nyuma y'uko abanya Benin bari bakoreye ikosa Mugisa Gilbert ba myugariro ba Benin umupira bawukuyemo utarajya mu izamu.
51' Abakinnyi b'u Rwanda bari kugerageza kwataka ikipe ya Benin ariko umuzamu yabaye ibamba
47' Imanishimwe Emmanuel yazamukanye umupira ba myugariro ba Benin barawurenza, nyuma yo kuwurengura ntacyo u Rwanda rwamajije umupira.
46' Ikipe y'igihugu ya Benin itangiranye imbaraga ishaka ko yatsinda igitego cya kabiri
45' Kwizera Jojea yavuye mu kibuga asimburwa na Ruboneka Jean Bosco
Williams nyuma yo gutsinda igitego cyatumye Benin itangira kuyobora umukino
Igice cya mbere kirangiye umukino uri guhuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" n'ikipe y'igihugu ya Benin, u Rwanda ruri inyuma ya Benin kuko Benin igiye kuruhuka ifite igitego kimwe ku busa bw'u Rwanda
45+1 Koruneri y'u Rwanda itewe na Samuel ba myugariro ba Benin bayikuyemo
42' Mugisha Bonheur ananiwe kugarira umupira, ufatwa na Williams Edwin nuko atsindira Benin igitego cya mbere, abafana b'Amavubi bari kuri Stade Amahoro bacika intege kuko imibare itangiye kuba myinshi.
41' Amavubi arase igitego cyari cyabazwe
40' Ntwari Fiacre yakuyemo umupira wari uturutse kuri kufura yatewe na Junioun ukomoka muri Benin
35' Kufura y'u Rwanda itewe na Samuel ntacyo imariye Amavubi
32' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu "Amavubi" bakomeje guhana umupira mu kibuga bakanagerageza kwinjira imbere y'izamu rya Benin ariko igikorwa cya nyuma gikomeje kwanga.
25' Myugariro w'Amavubi Manguende aryamye hasi nyuma yuko bamukoreye ikosa, u Rwanda rwahawe kufura yatewe na samuel nuko Niyigene Clement ateye umutwe umupira ujya mu ntoki z'umuzamu.
20' Nshuti Innocent yari yatatse umuzamu wa Benin nuko ahita atera umupira akiza izamu, Nshuti ahomba gutyo.
16' Kufura y'Amavubi ku ikosa ryakorewe Kwizera Jojea, Amavubi yayihererekanyije ananirwa kuyibyaza umusaruro.
14' Abakinnyi b'Amavubi bari gukinira mu kibuga hagati bareba uko bacika ubwugarizi bwa Benin buhagaze neza muri iyi minota
10' Ombolenga Fitina yazamuye umupira imbere y'izamu rya Benin n'uko Mugisha Gilbert ananirwa kuwutsinda n'umutwe.
7' Amavubi abonye uburyo kwa kufura gusa umuzamu wa Benin aba imamba.
6' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda batangiye gahunda yo kwataka gusa ba myugariro ba Benin bahagaze neza.
4' Ikipe y'Igihugu ya Benin iteye ishoti rikomeye imbere y'izamu ririnzwe na Ntwari Fiacre, umupira unyura hejuru y'izamu
1' Amavubi arase igitego imbere y'izamu rya Benin, umupira wari ufitwe na Mugisha Gilbert
Ba kapiteni ku mpande zombi bari kumwe n'abasifuzi mbere y'uko umukino utangira
Abakinnyi b'Amavubi bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Ikipe y'igihugu ya Benin yamaze gusohoka mu rwambariro
Abakinnyi b'u Rwanda bamaze gusohoka mu rwambariro
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin
Souke Marcel
Yohana Benjamin
Oliver Jacques Aime
Imouane Hasanne
Steve Monue
Rachid Moumin
Mohammed Tijan
Sessi Octave
Andréas Eduin Williams
Junior Olatian
Francisco Dooo Dodji Dokou
Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga ku ruhande w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ni:
Ntwari Fiacre
Ombolenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Niyigena Clement
Mutsinzi Ange
Mugisha Bonheur
Guelette Samuel
Bizimana Djihard (C)
Kwizera Jojea
Nshuti Innocent
Mugisha Gilbert
Amakipe yombi ari kwishyushya yitegura urugamba rutangira mu minota 40 iri imbere.
Abafana batangiye kugera kuri Stade Amahoro n'ubwo atari benshi
Ubwo abafana bari batangiye kugera muri Stade Amahoro ngo bashyigikire ikipe y'igihugu
Ku marembo ya Stade Amahoro abafana ni benshi biteguye gushyigikira Amavubi
Mu gihe habura isaha imwe ngo rwambikane hagati y'ikipe y'igihugu ya Benin ndetse n'Amavubi, abasifuzi bari gusuzuma ikibuga banakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo babashe koroherwa no gusifura umukino.
Mu mukino wa Gatatu ikipe y’igihugu ya
Benin les Guepards yatsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ibitego 3-0 mu
mukino wabereye kuri Stade yitiriwe uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Cote d’Ivoire
kuva mu 1960-1993 Felix Haupouet Boigny.
Ubwo ikipe y’igihugu ya Benin yatsindaga umukino wa Gatatu, yahise igira amanota atandatu ku icyenda, Amavubi asigara ku manota abiri ku icyenda.
Uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri ni uwo gupfa no gukira ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, cyane ko niramuka iwutsinzwe iraguma ku manota abiri kuri 12 araba amaze gukinirwa.
Urugendo rwo kujya mu gikombe cya Africa ruraza gusa n’aho rurangiye kuko imikino ibiri yaba isigaye imbere nubwo Amabuvi yayitsinda yose ntabwo yakuzuza amanota icyenda Benin yahita igeraho iramutse itsinze umukino wa none.
Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinda iya Benin kuri uyu wa Kabiri, amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa yaba agihari kuko u Rwanda rwahita rugira amanota 5 rugasigara rurushwa na Benin inota rimwe cyane ko yo yamaze kugira amanota atandatu.
Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa mu itsinda u Rwanda ruherereyemo, Nigeria ni iya mbere n’amanota arindwi, Benin ya kabiri afite amanota 6, u Rwanda rwa gatatu rufite amanota 2 naho Libya ya kane ifite inota 1.
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bitezweho gutanga ibisubizo imbere ya Benin
UKO AMAVUBI YASERUTSE KURI STADE AMAHORO
ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA KU MAKIPE YOMBI
REBA IBITEGO BYIZA U RWANDA RWATSINZE AMAVUBI MU MUKINO WABEREYE I KIGALI
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO