RFL
Kigali

Inkuru y'urukundo ya Ev. Xavier Rutabagisha ugiye kurushinga n'umukunzi we yigishije ijambo ry'Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2024 11:04
0


Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Vanessa Mutoniwase bamaze imyaka ine bari mu munyenga w'urukundo, yabanjirijwe n’imyaka itatu y’ubushuti no kumwigisha ijambo ry’Imana nk’umwe mu bakristu yafashaga kwiyegereza Imana.



Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, Vanessa na Xavier berekanwe mu Itorero ADEPR- Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ni mu gihe bitegura gusezerana imbere y'amategeko mu muhango uzaba mu Ugushyingo 2024.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Rutabagisha yavuze ko yatangiye gukundana n'uyu mukobwa kuva mu 2021 'ariko mbere y'uko dukundana twari tuziranye bisanzwe'. Ati "Yajyaga aza gusenga aho nigisha akaza akurikiye inyigisho, mbese aje kumva ijambo ry'Imana."

Akomeza ati "Twaje kumenyana gutyo kuko nyine nabonye afite imico myiza. Hanyuma urumva kurambagiza ntabwo uhita ukunda umuntu ako kanya, ahubwo uko twagiye tuganira mbona n'imico ye, n'imyifato ye, igihe kiza kugera kuko nanjye nari ngeze igihe cyo kurambagiza, hanyuma ndasenga, twebwe turasenga hanyuma Imana ikakuyobora ku muntu ushobora kubana nawe, nyuma Imana inyobora kuri we."

Xavier Rutabagisha yavuze ko icyo gihe Imana ikimara kumubwira ko ariwe mugore w'ubuzima bwe, yafashe igihe cyo gukomeza kuba inshuti n'uyu mukobwa no kubaka umubano uhamye kugeza ubwo amubwiye ko yamukunze.

Yasobanuye ko mbere y'uko amubwira ko yamukunze, imyaka itatu yari ishize ari inshuti zisanzwe, ndetse yafashe igihe cyo kumusengera, kugenzura imico ye no kubona ko 'ari umuntu twahuze'.

Avuga ati "Ubusanzwe ndi umuntu ureba umuntu ujya mu ntego yanjye. Kuko, ndi umuvugabutumwa natekerezaga umuntu ushobora kunshyigikira mu muhamagaro, mu ivugabutumwa, dushobora gufatanya. Wa muntu wumva ibyo nkora, wa muntu dushobora kugendana muri urwo rugendo rwo gukorera Imana. Mbona ko ari we!"   

Yavuze ko ubwo yateraga intambwe yo kubwira uyu mukobwa ko yamukunze yatunguwe mu buryo bukomeye 'kuko yamfataga nk'umubyeyi wo mu mwuka, yaranyubahaga, abona nyine ndi umuntu kuri we nakita ko ndi mukuru cyane, ku buryo byinshi mu byo atari asobanukiwe mu by'ijambo ry'Imana yarambazaga, nitware gute? Hano babigenza gute? Guhindura rero agasanga mubwira ngo ndagukunda, yagize ubwoba ndabibona."

Xavier yavuze ko umunsi abwira uriya mukobwa ko yamukunze, yahise amusaba igisubizo bakiri kumwe undi nawe arabimwemera. Asobanura ko uyu mukobwa banyuranye muri byinshi byatumaga ‘mufata nk'umwana wanjye mu by'umwuka'.

Ati "Yari mu bantu bansobanuzaga iby'ijambo ry'Imana. Bari benshi, najyaga gusenga ndi kumwe nabo, urumva iyo utindana n'umuntu, hari ukuntu ugenda ubona imico ye, imyitwarire ye, ukabona ko ari wavamo umufasha cyangwa se wavamo umugore muzima. Ni uko nyine naje kumubenguka mbona ko twabana. Hanyuma ndabimusaba, arabyemera."

Xavier yavuze ko igihe cya ' fiançailles ' cyaranzwe no kubwizanya ukuri no gukomeza kwiga neza ku mukunzi we kugeza ubwo biyemeje kurushinga.

Yasobanuye ko urugo ari igihe kiruta icyo uba umaze ku isi ushingiye ku gihe uba warahereye urambagiza uwo mukunzi wawe.

Evangelist Xavier Rutabagisha ni umugabo w‘umuvugabutumwa bwiza bw'umuhamagaro ufite intego yo guhamagarira abantu kuri kristo Yesu.

Nk'uko abivuga, avuga ko yakijijwe afite imyaka 16 akiri muto afite amashagaga menshi ya gisore n’inzozi zibyo yifuzaga kuba muri icyo gihe.

Ubwo yakizwaga hari ku cyumweru mu gitondo yicaye mu rugo yumvise Umwuka Wera amurarika amubwira ngo nukurikira Yesu ntuzabyicuza azagukoresha iby'ubutwari kandi azagukomeza, yumvise atazi ukuntu abaye gusa yumvaga ari byiza ariko atazi ibimubayeho.

Umwuka wera yamurarikiye kujya mu nzu y'Imana uwo munsi niwo munsi yinjiye mu rusengero rwa ADEPR, ahita yakira Yesu nk’umwami n’umukiza. Kuva icyo gihe atangira gukorera Imana uko ashobojwe n'Imana.

Yanyuze muri korali zitandukanye abifatanya no kuvuga ubutumwa mu byumba by’amasengesho mu rusengero mu nzira n’ahashoboka hose.

Uko imyaka ishira yagiye yagurirwa imbago n'Imana aho kuri ubu yigisha kuri Radio Umucyo ivugira kuri 102.8 FM mu kiganiro’ Isaha y'amahitamo’ buri wa kane saa 9:00 z'igitondo kugeza saa 10:00.

Imana yakomeje kumwagurira imbago aho uyu munsi afite ikiganiro akora buri ku Cyumweru saa 18:20 z'umugoroba kuri Isibo tv kitwa ‘Imbaraga z'ijambo rihindura’.


Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha ari kumwe n’umukunzi we Vanessa Mutoniwase berekanwe mu rusengero kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024


Xavier Rutabagisha yatangaje ko yabanje kuba inshuti n’uyu mukobwa mbere y’uko biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore


Rutabagisha yavuze ko imyaka ine ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa, kandi byatangiye amwigisha ijambo ry’Imana


Xavier Rutabagisha n’umukunzi we Vanessa baritegura gusezerana imbere y’amategeko mu Ugushyingo 2024








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND