RFL
Kigali

Amagare: Muhoza Eric yegukanye umudali muri Shampiyona Nyafurika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/10/2024 19:15
0


Umunyarwanda Muhoza Eric yegukanye umudali w’Umuringa muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2024 mu cyiciro cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda.



Kuva ku wa Gatatu w'iki Cyumweru tariki ya 9 kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024 nibwo muri Kenya mu mujyi wa Eldoret habereraga Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2024 yari yaritabiriwe n'ibihugu 20.

Ubwo iri rushanwa ryasozwaga kuri iki Cyumweru, hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23 aho bose bakoze intera y’ibilometero 154,4 muri rusange.

Eritrea Henok Mulubrhan w’imyaka 24 ukomoka muri Eritrea, yegukanye iyi Shampiyona Nyafurika ya 2024 akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 21, yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere uyegukanye inshuro eshatu yikurikiranya.

Umunya-Afurika y’Epfo, Van Niekerk Emile yabaye uwa kabiri aho yasizwe amasegonda abiri nk’uko byagenze ku Munya-Uganda Charles Kagimu wabaye uwa gatatu.

Mu bakinnyi 12 b’Abanyarwanda bakinnye iri siganwa rya nyuma kuri iki Cyumweru, uwasoreje hafi ni Muhoza Eric wabaye uwa Karindwi yasizwe amasegonda atandatu.

Muhoza w’imyaka 22, yatwaye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa Gatatu mu batarengeje imyaka 23 aho yakurikiye Umunya-Afurika y’Epfo Van Niekerk Emile wegukanye umudali wa Zahabu mu gihe uwa Feza watwawe n’Umunya-Eritrea Milkias Maekele w’imyaka 19.

Mugisha Moïse yabaye uwa 14 yasizwe amasegonda 21, Manizabayo Eric aba uwa 18 yasizwe amasegonda 29 naho Munyaneza Didier aba uwa 31 yasizwe umunota n’amasegonda 11.

Abandi bakinnyi basoje isiganwa ni Masengesho Vainqueur wabaye uwa 37, Ngendahayo Jérémie wa 44, Uwiduhaye wa 47 na Byukusenge Patrick wa 49.

Tuyizere Étienne na Uhiriwe Espoir ntibasoje isiganwa naho Nsengiyumva Shemu na Nkundabera Eric ntiboroherwa n’igihe kiba cyaragenwe mu isiganwa.

Muri rusange, Team Rwanda yatahanye Imidali ine muri Shampiyona Nyafurika y’uyu mwaka irimo uwa Zahabu yegukanye mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe, abagabo bavanze n’abagore.

Indi itatu irimo umwe wa Feza wegukanywe na Mwamikazi Jazilla wabaye uwa gatatu mu bagore batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda ndetse n’ibiri y’Umuringa irimo uwa Muhoza Eric n’uwa Ingabire Diane wabaye uwa gatatu mu bagore mu isiganwa ryo mu muhanda.

Muri Shampiyona Nyafurika iheruka ya 2023 yabereye muri Ghana aho u Rwanda rwari rufite abakinnyi 12 baruhagarariye, rukaba rwaratahanye imidali 8 irimo ibiri ya Zahabu, itatu ya Feza n’itatu y’Umuringa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND