RFL
Kigali

Riderman, Bull Dogg, Ariel Wayz na Titi Brown Dancer bataramiye urubyiruko rwa Gisagara -AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/10/2024 11:13
0


Nyuma y'Umuganda wihariye w'urubyiruko wo gutera ibiti byiganjemo ibya gakondo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.Abahanzi bari mu bakunzwe mu muziki w'u Rwanda, Ariel Wayz,Bull Dogg, Riderman n'Umubyinnyi Titi Brown Dancer bataramiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024 nibwo mu gihugu hose hakozwe Umuganda wihariye w'urubyiruko wo gutera ibiti byiganjemo ibya gakondo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ku rwego rw'igihugu iki gikorwa cyakorewe mu Karere ka Gisagara,mu Murenge wa Kibiziri,Akagari ka Kibirizi ,mu Mudugudu wa Ruhuha kuri Ste ya Buzana A na B aho hatewe ibiti 11200.

Nyuma y'iki gikorwa hakurikiyeho ibikorwa byo kwidagadura byabereye muri Gymnase y'Akarere ka Gisagara aho yari yakubise yuzuye urubyiruko rwo muri aka Karere rwari rwaje kwihera ijisho abahanzi bakunda.

Ku rubyiniro habanje umuhanzi usanzwe uzwi cyane muri aka Karere ka Gisagara uzwi nka 'The Map' aho yaririmbanye n'abafana be indirimbo zirimo Umuziki,Cugusa na Kubita.

Nyuma yaho hakurikiyeho itsinda ry'ababyinnyi ba Titi Brown Dancer aho babyinnye indirimbo zikunzwe n'abatari bake nka Komasava ya Diamond na Khalil Harisson na Chley.

Ariel Wayz nawe yaje kujyaho yerekwa urukundo n'abafana nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo Good Luck, You Should,Away ndetse n'izindi.

Nyuma y'uyu muhanzikazi hagiyeho Bull Dogg waririmbye indirimbo zirimo n'inshya aherutse gusohora yise Puta arikumwe na Juno Kizigenza. Nyuma yo gushyira ibicu abanyagisagara, uyu muraperi yakiriye mugenzi we Riderman ubundi baririmbana indirimbo zigize album bahuriyeho bise Icyumba cy'Amategeko.

Bull Dogg yashimwe na Riderman ubundi amusiga ku rubyiniro nawe atanga ibyishimo, aririmba indirimbo ze zakunzwe n'abatari bake mu myaka yashize zirimo nk'iyo yise Holo ndetse n'izindi.


Ariel Wayz  yeretse urukunndo n'ab'i Gisagara



Riderman yagaragaje ko agishoboye, akumbuza ab'i Gisagara Hip Hop


Bull Doggy yanyuze abakunzi be i Gisagara


Itsinda rya Titi Brown ryashimishije benshi mu mbyino witandukanye







Bull Dogg na Riderman baririmbiye urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara indirimbo zigize album yabo y'Icyumba cy'Amategeko 



Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima yari mu bitabiriye 


Titi Brown Dancer n'ababyinnyi be basusurukije urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara 





Riderman yatanze ibyishimo ku banya-Gisagara







Umuhanzi uvuka mu Karere ka Gisagara,The Map ataramira abakunzi be 

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND