RFL
Kigali

Amavubi yahutajwe na Benin, imibare yo kujya mu gikombe cy'Afurika iratokorwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/10/2024 20:11
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe n'iya Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, imibare yo kujya muri iki gikombe iba irandujwe.



Ni mu mukino wo ku munsi wa gatatu wo mu itsinda D wakinwe kuri uyu wa Gatanu Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Stade ya Felix Houphouet Boigny muri Cote d'Ivoire.

Abakinnyi 11 ba Benin babanje mu kibuga; Souke Dandjinou, Cedric Yannick, Imourane Hassane, Steve Mounie, Abdoul Rachid, Mohamed Tijani, D'almeida Sessi Emile, Ishola Olaitani, Francisco Dodo na Jooel Dossou.

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga; Fiacre Ntwari, Fitina Ombolenga, Ange Mutsinzi, Thierry Manzi, Claude Niyomugabo, Mugisha Bonheur, Djihad Bizimana, Jojea Kwizera, Kevin Muhire, Gilbert Mugisha na Innocent Nshuti.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatangiye umukino ibona uburyo kuri kufura nziza yari iturutse ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert ariko itewe na Bizimana Djihad nyuma yo gukorezwaho na Muhire Kevin birangira umupira ukubise umukinnyi wa Benin. 

Ku munota wa 6 ikipe y'igihugu ya Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Steve Mounie akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe na Jooel Dossou.

Nyuma yo gutsindwa igitego, abasore b'Amavubi batangiye gukora amakosa ya hato na hato ndetse binashoboka ko Benin yayabyaza umusaruro igatsinda igitego cya 2.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yakomeje kugerageza gukina ngo irebe uko yashaka igitego gusa kuba umupira wagera imbere y'izamu bikaba ingorane.

Ku munota wa 36 Amavubi yakoze impinduka mu kibuga havamo Manzi Thierry wari ugize ikibazo cy'imvune asimburwa na Niyigena Clement.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Benin yari ibonye igitego cya kabiri habura gato ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Steve Mounie ariko birangira Ntwari Fiacre atabaye ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.

Igice cya kabiri cyatangiye Torsten Frank Spittler akora impinduka mu kibuga havamo Nshuti Innocent hajyamo Mbonyumwami Taiba.

Amavubi yongeye gukora impinduka mu kibuga ku munota wa 57 aho Samuel Gueulette yasimbuye Kwizera Jojea wari wagize ikibazo cy'imvune. Ku munota wa 67 Amavubi yarase igitego ku ishoti riremereye ryarekuwe na Samuel Gueulette ariko rinyura impande y'izamu.

Nyuma y'amasegonda macye cyane Benin yahise itanga ikosora itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Andreas Hountondji. Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, bakomeje gukora amakosa cyane cyane ashingiye ku bwugarizi maze ku munota wa 70 Benin iterekamo igitego cya 3 gitsinzwe na Hassane Mourane.

Umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler, yakomeje gukora impinduka mu kibuga akuramo Muhire Kevin na Bizimana Djihad ashyiramo Rubanguka Steven na Niyibizi Ramadhan ngo arebe ko haboneka n'igitego cy'impozamarira ariko birangira byanze Benin yegukana intsinzi y'ibitego 3-0.

Imibare yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 ku Amavubi isa nk'aho igoye kugeza ubu kuko mu itsinda D iherereyemo iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 2 inganya na Libya iri ku mwanya wa nyuma.

Amavubi azasubira mu kibuga n'ubundi akina na Benin taliki ya 15 z'uku kwezi muri Stade Amahoro n'ubundi muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.




Amavubi yatsinzwe na Benin ibitego 3-0







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND