RFL
Kigali

Ni kuriya Umuryango uhemba! Musengamana Béatha wubakiwe inzu yateguje indirimbo y’ishimwe kuri Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2024 18:48
0


Musengamana Béatha yatangaje ko ari kwitegura gukora indirimbo yo gushimira Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi ku bwo kumwubakira inzu y’arenga Miliyoni 20 Frw, kumugabira inka no kumwishyurira amashuri y’abana be.



Uyu mugore wo ku Kamonyi yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ye ‘Azabatsinda Kagame’ yifashishijwe cyane mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2024. Ariko yari ayimaranye igihe kinini, kuko yayanditse mu 2017 bimeze nk’ihishurirwa yagize ku Mukuru w’Igihugu ubereye u Rwanda.

Ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, ni bwo hasohotse amafoto agaragaza inzu yubakiwe n’umuryango FPR-Inkotanyi muri Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni inzu yujuje ibisabwa, ndetse azahabwa inka, abana be bishyurirwe amashuri kugeza basoje amasomo yabo.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Musengamana Béatha yavuze ko atabona amagambo yumvikanisha neza ishimwe afite ku muryango FPR-Inkotanyi n'Umukuru w'Igihugu. 

Ati "Ndiyumva neza. Ibyishimo ni byinshi nawe urabyumva. Ndashimira FPR, umuryango wabashije kunshyigikira ukankorera igikorwa kimeze gutya. Ni ibyishimo bidasanzwe."

Yavuze ko iyi nzu ye yubatswe mu gihe kitageze ku mezi abiri. Kandi yubatswe mu kibanza cye. Musengamana avuga ko mbere y'uko bamwubakira, baramusuye bareba aho yari atuye, bahitamo kumwubakira indi nzu nshya yisumbuyeho. Ati "Bayubatse n'ubundi aho nari ntuye.

Musengamana avuga ko inzu yari atuyemo yari ifite agaciro ka Miliyoni 1.5 Frw ubariyemo n'ikibanza, ni mu gihe iyo yatujwemo ayibarira nibura arenga Miliyoni 20 Frw.

Yavuze ko ku ba yatujwe mu nzu nziza ari igisobanuro cy'ubuyobozi bwiza. Ati "Nezerewe u Rwanda n'imiyoborere yarwo. Nezerewe Abanyarwanda, nezerewe FPR, umuryango w'Abanyarwanda. Ni uku nguku umuryango ukora, birandenze, ntabwo nabona uko mbivuga."   

Musengamana yavuze ko ahimba iriya ndirimbo ntiyari azi ko izambuka impaka. Ariko yayihimbiye kubera ishyaka ryo gukunda igihugu, n'urukundo agirira umuryango FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko nyuma y'uko umukandida yari ashyigikiye mu matora atsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu (Perezida Paul Kagame) ari kwitegura kuzakora indirimbo yo kumushimira, no gushima muri rusange ibyiza amugejejeho cyo kimwe n'abandi banyarwanda.

Ati "Nzayikora rwose. Kandi muri uyu mwaka igomba kuboneka. Ni indirimbo izaba ishimira Umukuru w'Igihugu ndetse n'umuryango FPR-Inkotanyi muri rusange."


Musengamana Béatha waririmbye indirimbo “Azabatsinda Kagame” yashimye byimazeyo umuryango FPR-Inkotanyi wamwubakiye inzu y’arenga Miliyoni 20 Frw ku Kamonyi


Musengamana yavuze ko muri uyu mwaka azashyira hanze indirimbo yo gushimira Perezida Kagame n’umuryango FPR-Inkotanyi


Musengamana yavuze ko iyi nzu yubatswe mu kibanza cye, kandi ko inzu yabagamo yari ihagaze hafi Miliyoni 1.5 Frw


Musengamana yavuze ko hejuru yo gutuzwa muri iyi nzu, yagabiwe inka, ndetse abana be bazishyurirwa amashuri



KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BEATHA WAMAMAYE MU NDIRIMBO ‘AZABATSINDA KAGAME’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND