RFL
Kigali

Mu myaka 5 ishize RIB imaze gukurikirana dosiye 12 muri siporo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/10/2024 17:12
0


Kuva muri 2019, Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, rumaze gukurikirana dosiye 12 muri siporo yo mu Rwanda zigizwe n'ibyaha birimo inyandiko mpimbano na ruswa.



Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Ukwakira 2024 ubwo yaganiraga na B&B Kigali FM. Yavuze ko hari ibyaha mpanabyaha babona muri siporo ariko hari n'ibindi bihanwa n'amategeko ya siporo.

Ati: "Hari ibyaha mpanabyaha twebwe tubona nka RIB hari n'ibindi twakira nk'amakosa bihanwa mu bikurikije amategeko ya siporo. Mu byo twebwe tubona nka RIB bihanwa n'amategeko harimo guhindura imyirondoro y'umuntu, amazina, imyaka, gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, ruswa hakaba hari ruswa y'amafaranga yitwa Indonke na ruswa y'ishimisha mubiri.

Mu bindi twabonye hazamo itoneshwa, ubucuti, ikimenyane, hakazamo gukubitwa no gukomeretsa, hari aho twabonye umutoza akubitwa i Muhanga, harimo n'uburiganya".

Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, yavuze ko muri ibi byaha bamaze gukurikirana dosiye 12 kuva muri 2019. Ati: "Muri ibingibi harimo na dosiye zagiye zikurikiranwa wenda navuga hari dosiye 12 zakurikiranwe. 

 Iyo tuvuga dosiye ubwo ishobora kuba irimo ibyaha bitandukanye, habonekamo icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, harimo ruswa, harimo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Hazamo kandi gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo. Hazamo kwakira cyangwa gutanga indonke, kwiheshya ikintu cy'undi ukoresheje uburiganya, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, wareba rero izo ni dosiye 12 kuva muri 2019 kugeza muri 2024".

Dr Murangira B Thierry yavuze ko mu gukurikirana izo dosiye hazamo imbogamizi z'ibimenyetso. Ati: "Mu gukurikirana rero izi dosiye habamo imbogamizi, imbogamizi ya mbere ni iy'ibimenyetso. Icyo hano rero tuba dushishikariza abantu ni ugufasha RIB gukusanya ibimenyetso".

Yanatanze urugero ku makuru yari yarigeze kuvugwa ko abakobwa bahabwa akazi ko kwamamaza muri Tour du Rwanda babanza kwakwa ruswa y'igitsina, avuga ko bagerageje kubikurikirana ariko bakabura ibimenyetso bijyanye nuko uwo babazaga wese yavugaga ko bibaho ariko nta bimenyetso afite.

Yavuze ko uzajya acyekwa, Federasiyo ikwiye kuzajya imukurikirana kuko bitumvikana ukuntu aba ari wowe wacyetsweho gusa abandi batigeze bakekwa. Yanavuze ko ibintu by'amarozi bitajyanwa mu rukiko gusa ko ari imigenzereze ya "gishenzi ikwiye gucibwa".  

Umuvugizi wa RIB yavuze ko mu gihe hari ibicantege byahawe abakinnyi byo byakurikiranwa kuko byo byaba ibimenyetso. Ati: "Ariko noneho hagize nk'uwo bahaye ibicantege tuvuge nko mu mazi bakaba bashyiramo ibicantege, abakinnyi baza nko kuyanywa bagacika intege, ibyo byakurikiranwa kuko ni ibintu wajyana muri 'Laboratory'. Ibyo ngibyo ni ikimenyetso cyiza cyajyanwa mu rukiko "






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND