RFL
Kigali

Kuki Perezida wa Cameroon Paul Biya yabitswe ari muzima?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/10/2024 13:24
0


Ku wa Kabiri ni bwo hakwirakwiye ibihuha ko Perezida wa Cameroon Paul Biya yitabye Imana. Nyuma y’ibyo bihuha, abayobozi bakuru mu gihugu bashimangiye ko n’ubwo amaze igihe atagaragara muri rubanda, nta kibazo cyo kwitaba Imana yigeze ahura nacyo.



Perezida Paul Biya aheruka kugaragara mu ruhame i Beijing mu Bushinwa ku itarikiya 8 Nzeri 2024, ubwo yitabiriga inama ihuza u Bushinwa na Afurika. Kuva ubwo ntawurongera kumuca iryera mu ruhame, bivugwa ko yahuye n’uburwayi akaba ari bwo ari kwivuza.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Cameroon ni bo bakwirakwije ibi bihuha. Ni nyuma y'uko Perezida Paul Biya atabashije kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yari imaze iminsi iteranira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe mu bayobozi muri Guverinoma ya Cameroon, bemeje ko Perezida Paul Biya ameze neza kandi yinubira abantu yise abadafite umuco bakwirakwije ibihuha bakabeshya Isi yose ko Umukuru w’Igihugu yitabye Imana.

Ibihuha ku rupfu rwa Perezida Paul Biya byatangajwe nyuma y’uko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bibazaga amakuru ku buzima bw'uyu Mukuru w'Igihugu kuko hari hashize iminsi atagaragara mu ruhame.

Amakuru yatangajwe n’umwe mu bagize Guverinoma ya Cameroon Samuel Mvondo Ayolo, umuyobozi ushinzwe inama y’Abaminisitiri, yagize ati: "Perezida Paul Biya akomeje gukora inshingano ze i Geneve mu Busuwisi kandi ntabwo arigera ava muri uwo Mujyi nyuma yuko avuye i Beijing.

Ibi byo kubeshya ko Perezida Biya yapfuye bigarutse nyuma yuko yagiye anengwa kumara hanze y’Igihugu igihe kinini by’umwihariko mu Busuwisi. Hoteli Intercontinental iherereye i Geneve ngo ni hamwe mu hantu akunda cyane.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Cameroon, René Sadi, yatangaje ko Perezida Biya azasubira muri Cameroon mu minsi iri imbere. Yanamaganye kandi amakuru y’ibihuha avugwa ku buzima bwa Perezida Paul Biya.

Muri Cameroon haherutse guhwihwiswa amakuru y'ibihuha ko Perezida Biya yapfuye

Amakuru ava muri Cameroon ashimangira ko Paul Biya ari muzima

Perezida Paul Biya amaze imyaka 42 ayobora igihugu cya Cameroon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND