Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye “Uwangabiye” kubera ko yahinduye amateka y’umuziki mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Yagaragaje ko Album ye iriho indirimbo 12 zirimo
‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike
Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari nayo yitiriye Album,
‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na
Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ ndetse na ‘Haguruka ugende’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze Album
ye yayitiriye indirimbo ye ‘Uwangabiye’ kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe
rw’umuziki.
Ni indirimbo avuga ko yatumye aramukanya n’Umukuru w’Igihugu, ndetse abasha kuyiririmba imbere ye na Madamu Jeannette Kagame.
Ati
“Impamvu Album yanjye nayise ‘Uwangabiye’ ni uko iyo ndirimbo nayikoze mu gihe
nari ngeze mu mahanga, nyikorana urukumbuzi ndetse no gutekereza abangabiye
ariyo nkomoko yo guhitamo kuyitirira Album yanjye.”
Akomeza ati “Ni indirimbo yari imaze imyaka itandatu
isohotse, ariko byageze mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu iramamara mu
buryo bukomeye, ndetse mbasha kuyiririmba imbere ya Perezida Paul Kagame na
Madamu Jeannette Kagame. ‘Uwangabiye’ ifite byinshi yafunguye usibye ko ari n’indirimbo
nkunda nanjye ubwanjye.”
Lionel Sentore usanzwe ubarizwa mu Itorero Ingangare,
avuga ko gukorana na Mike Kayihura kuri Album ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima
bwe. Kuko yari amaze igihe ategura indirimbo yashakaga ko bakorana, kandi ko
bagihura yahise abyumva vuba.
Ati “Gukorana na Mike Kayihura byaranshimishije
kuko nabimusabye mwumvisha indirimbo nshaka ko dukorana nawe iramunyura
dufatanya kuyinoza. Byari mu bintu byanshimishije, dore ko ari mu bahanga
dufite mu Rwanda.”
Kuri iyi Album kandi yakoranye n’umuhanzikazi uri
kuzamuka neza witwa Angela. Yanakoranye na Boule Mpanya, umuhanzi wabigize
umwuga ndetse w’umuhanga ufite ibihangano hanze, kandi yagiye akorana n’abahanzi
benshi bakomeye.
Lionel Sentore ati “Nanjye akaba ari umwe mu bo nifuje
ko twakorana indirimbo. Kuko nawe yagerageje kumva ibihangano byanjye
biramunyura.”
Yanifashishije kandi kuri Album Elyse, uri mu bahanzi
bakomeye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi ushyize imbere indirimbo zo kuramya
no guhimbaza Imana.
Sentore ati “Nawe twakoranye indirimbo nziza cyane ya
Gospel, narayimwumvishije arayikunda cyane. Mu by’ukuri ndifuza ko Abanyarwanda
bose aho batuye bazisanga muri iyi Album nabateguriye pe.!
Lionel Sentore yavuze ko mu gihe amaze gutangaza
indirimbo zigize Album ye, ari gutegura i Kigali igitaramo cyo kuyimurikira
mbere na mbere Abanyarwanda, ndetse arateganya no kuzayimurikira mu bihugu byo
mu Burayi aho asanzwe abarizwa.
Ati “Cyane ndabitekereza kuza kuyimurikira (Album)
dore ko ari nabo nayikoreye yaba abatuye mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ni
ayabo bose.”
Sentore asobanura ko iyi ndirimbo yakomotse kuri
Sekuru Sentore Athanase ‘kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira
gukunda umuco, angabira n’ibihangano bya gakondo’.
Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize
icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi
aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.
Ati “Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni
umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira
mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo
nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.”
Akomeza ati “Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa
wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame
yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki, yazanye
Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda
nk’abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba
agukunze.”
Lionel Sentore yatangaje ko agiye kumurikira i Kigali
Album ye yise ‘Uwangabiye’
Lionel yavuze ko indirimbo ye ‘Uwangabiye’ yahinduye
byinshi mu buzima bwe byatumye yiyemeza kuyitirira Album ye
Sentore yavuze ko buri muhanzi bakoranye kuri iyi
Album asobanuye byinshi ku muziki we
Lionel Sentore yatangaje ko indirimbo ye ‘Uwangabiye’ yatumye aramukanya na Perezida Paul Kagame, byatumye ayifata nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki n’ubuzima busanzwe
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UWANGABIYE' YA LIONEL SENTORE
TANGA IGITECYEREZO