Kigali

Hamenyekanye igihe urubanza rwa P.Diddy ruzatangirira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/10/2024 8:08
0


Umuraperi P.Diddy wari wasabye gufungurwa akazaburanira hanze, abisabye ku nshuro ya gatatu, urukiko rwabiteye ibyatsi runatangaza itariki urubanza rwe ruzatangirira.



Kuwa Kane w’iki cyumweru ni bwo urukiko rukuru rwa New York rwanze icyifuzo cy’umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs wari wasabye ko yafungurwa akaburanira hanze ya gereza atanze ingwate ya miliyoni 50 z’amadolari. Iyi yabaye inshuro ya gatatu urukiko rwanze ko afungurwa.

Umucamanza Arun Subramanian yavuze ko zimwe mu mpamvu P.Diddy yangiwe gufungurwa harimo ko yatoroka ubutabera akanatera ubwoba abatangabuhamya.

Icyakoze urukiko rwamwemereye kimwe mu byifuzo bye byo kuba yashakaga kuzaburana hagati ya Mata na Gicurasi mu 2025. Urukiko rwemeje ko itariki y’urubanza ari 05 Gicurasi 2025.

Abari bitabiriye kumva icyemezo cy’urukiko harimo Nyina wa P.Diddy witwa Janice Combs, abana be barimo Christian Combs, Quincy, Justin Combs, Chance Combs hamwe n’impanga z’abakobwa be.

P.Diddy w’imyaka 54 wubatse izina mu muziki n’ubucuruzi, yatawe muri yombi ku itariki 16 Nzeri 2024. Akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa no gukoresha ibikangisho kubantu.

Urubanza rwa P.Diddy ruzatangirira ku itariki 05 Gicurasi 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND