RFL
Kigali

Kudatsikira ku itabaro, umutekano uhamye n'ubuyobozi bwiza: Béatha na JDK bacyeje u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2024 15:14
0


Abahanzi Jean de Dieu Harerimana [JDK] na Béatha Musengamana bahagaze neza muri iyi minsi kubera imihangire yabo yihariye, bahuje inganzo baratira amahanga Ubudasa bw'u Rwanda.



JDK yamamaye mu ndirimbo yise "Hinga Kinyamwuga" ikoreshwa cyane mu gukangurira abanyarwanda guhinga kinyamwuga. Ni mu gihe Béatha Musengamana yamamaye mu ndirimbo yise "Azabatsinda Kagame" yanuriye benshi mu bihe byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu matora ya Perezida yabaye tariki 14-15 Nyakanga 2024.

Jean de Dieu Harerimana ari we JDK akora indirimbo z'Uburere Mboneragihugu, akanyuzamo agakora n'iz'ukundo. Indirimbo y'urukundo yise "Special Night" ni yo yaherukaga gushyira hanze. Kuri ubu yahuje amaboko na Beatha bakorana indirimbo bise "Ubudasa". Ni indirimbo igaruka ku budasa bw'u Rwanda, busemburwa n'Imiyoborere myiza.

Bombi baterura bagira bati "Rwanda nziza tugukomeye yombi tukwizihiye. Ubudasa bwawe buguhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga, ubupfura bwawe n'ubushishozi bigutera kudatsikira ku itabaro. Imiyoborere yawe Rwanda yatubereye umusingi w'iterambere, reka tukurate tukuvuge ibigwi ngobyi iduhetse hora ku isonga".

Mu kiganiro na InyaRwanda, JDK yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona abasirikare, abapolisi ndetse n'abandi bajya mu butumwa bw'akazi, "ariko ntibatsikire ku itabaro, bakagaragaza umuhate, ikinyabupfura n'ubutwari, bagatahukana imidari n'impeta z'ishimwe".

Ati "Ikindi ni ukugaragaza ko amahitamo y'abanyarwanda abantu benshi bayibazaho bakadutega iminsi, ariko bikarangira twesheje umuhigo, bikarangira baje kutwigiraho mu gihe babonaga ko ibyemezo nk'abanyarwanda twafashe bitakunda, bakabona birakunze".

Avuga kandi ko byari mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw'imiyoborere myiza mu iterambere, kugaragaza ko "ubumwe dufite n'imibanire byiza dufite nk'abanyarwanda tubikesha ubuyobozi bwiza, no kurata igihugu cyatubyaye tuvuga ubwiza bwarwo".

Yavuze ko yahisemo Beatha ngo bakorane iyi ndirimbo kuko ni 'umuhanzi akaba n'umuririmbyi mwiza'. Ati "Beatha namumenyeye mu marushanwa y'abantu bazakora mu kwamamaza mu Karere ka Kamonyi niho twahuriye bwa mbere, rero mufata nk'umu Maman w'impano ihebuje kandi 'melody' ye ihuza n'iyanjye".

Mu gihe abahanzi bamwe bakunze kugorana iyo basabwe gukorana indirimbo na bagenzi babo, JDK yavuze ko Beatha "ntabwo yangoye kuko twari dusanzwe tuziranye kandi azi n'indirimbo zanjye cyane cyane. “Hinga Kinyamwuga“ yabaye indirimbo y'ibihe byose, yaramushimishije cyane kuko nawe yifuzaga gukorana nanjye indirimbo".

Avuga ko indirimbo z'Uburere mboneragihugu azikora kubera ko ari wo muyoboro yahisemo wo kunyuzamo ubutumwa bwe bwo gukangirira abantu gukunda igihugu no kubashishikariza kwiteza imbere. Uyu muhanzi yongeyeho ko n'urukundo "ni ngombwa cyane kandi twese dusabwa kugira urukundo".


JDK yakoze mu nganzo avuga ubudasa bw'u Rwanda

Ubudasa aririmba muri iyi ndirimbo ye nshya, abusobanura agira ati "Abanyarwanda bagira ubudasa bw'ubupfura, ubwitange no gukorera ku ntego, kugira ubumuntu". Yateguje imishinga mishya afie, ati "Mfite indirimbo 2 zizasohoka vuba zivuga ku cyerekezo cy'igihugu cyacu cy'imyaka 5 ndetse no gushishariza abantu gukunda umurimo".

Niba ukunda gukurikira Radiyo za hano mu Rwanda, nta kuntu waba utarumvise indirimbo "Hinga Kinyamwuga" yakunze kwifashishwa cyane mu bukangurambaga bwa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), bwo gushishikariza abanyarwanda guhinga kinyamwuga. Ni indirimbo iryoshye yaba mu mudiho ndetse n'amagambo ayigize.

Iyo ndirimbo yubakiye izina umuhanzi JDK yasohotse mu mwaka wa 2019, ariko nyirayo ntabwo azwi cyane, kandi nyamara ni umuhanzi w'umuhanga cyane umaze gukora indirimbo hafi 10. Indirimbo "Hinga Kinyamwuga", yarakunzwe cyane kugera aho yiyambazwa na MINAGRI mu bikorwa byayo binyuranye.

Ubusanzwe, JDK akora mu Nganda i Masoro, akaba ari "Director of Administration" mu ruganda rumwe rwa hano mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri 'Business administration', yakuye muri UNILAK mu mwaka wa 2014.

Uyu mugabo umaze imyaka 5 mu buhanzi, avuga ko imbogamizi yahuriye nazo mu muziki ari nyinshi. Mu byamubabaje cyane, ku isonga ni ukuba indirimbo ye yaramenyekanye ariko nyirayo ntamenyekane. Aha yavugaga indirimbo ye yamwinjije mu muziki ariyo "Hinga Kinyamwuga".

Musengamana Beatha yubakiwe izina n'indirimbo "Azabatsinda Kagame"

Azabatsinda Kagame ni indirimbo y’itsinda ryitwa indashyikirwa za Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, ikaba yaranditswe ndetse iterwa na Beatha Musengamana. Igaruka ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame aho bibanda ku bikorwa byari byarananiye izindi Leta zayibanjirije.

Beatha na bagenzi be baterura bagira bati "Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto naho ababunza amagambo byari byabananiye, n’intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru yatumwe ku Banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda, imiyoborere myiza, iterambere rirambye, Demokarasi iwacu byari byabananiye".

Umwanditsi w'iyi ndirimbo ni Musengamana Béatha, umubyeyi w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, wubatse akaba afite abana batatu. Yize kugeza ku rwego rw’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), aho yacikirije amashuri kubera kutabura ubushobozi bwo mu mutwe, ahubwo yabuze ubushobozi bw’amafaranga.


Beatha akomeje gusoroma amatunda yeze ku muziki yahihibikaniye

Musengamana Béatha avuga ko indirimbo ye ''Azabatsinda Kagame" nubwo yamenyekanye mu 2024, yayihimbye mu 2017 ubwo hategurwaga gahunda yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri manda y’imyaka irindwi ishize. Imaze kumugeza kuri byinshi birimo inzu bari kumwubakira, kuba umwana we yarasubiye ku ishuri, ubwamamare n'ibindi.

Ngo iyo ndirimbo yabyinwe kenshi, ariko ntiyamenyekana kubera kubura abayitera inkunga, ati "Nta bushobozi nari mfite bwo kugira ngo izamuke" Arongera ati "Ejobundi kuri iyi manda ya 2024, ni bwo abayobozi baje kudusura mu mudugudu tuyibyinnye bati iki gihangano twasanze hano muri uyu mudugudu ni cyiza cyane, bati iyi ndirimbo yanyu ni nziza pe!".

Nk'uko biri mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Beatha arakomeza agira ati "Gitifu w’Umurenge wacu wa Nyamiyaga [Udahemuka Jean Damascene] yahise agira ishyaka n’umwete, aba ari we uyishyigikira ayijyana muri studio irakorwa, ni yo mpamvu yamenyekanye, naho ubundi na mbere yaho yari ihari ariko ntabwo yigeze imenyekana».

Yashimiye cyane abagize uruhare rukomeye mu gutuma iyo ndirimbo imenyekana. Ati "Ntacyo nabona naha DASSO Immaculée ni ukujya musabira umugisha, ari we, ari na Gitifu wacu w’Umurenge, ni abo gushimira Imana yonyine, ni yo umuntu abereka gusa. Ubundi iriya ndirimbo nyikesha Gitifu w’Umurenge, iyo atahaba ntabwo yari kumenyekana".

Avuga ko ubwo bajyaga gukorera iyo ndirimbo muri studio, mu mafaranga yaciwe nta na rimwe yatanze, ati "Muri studio i Kigali kuri 40, ni ho twakoreye iriya ndirimbo aho mu majwi najyanye na Gitifu n’abaririmbyi batatu bo mu itorero ryanjye, amafaranga banciye sinashatse no kuyamenya kuko yari menshi kandi nta na rimwe mfite, ni Gitifu wanjye wayatanze".

Avuga kandi ko mu bindi byamushimishije harimo gukora mu biganza bya Perezida Kagame, ati "Ubwo habaye umuhuro, Perezida ashimira abahanzi nari ndimo nanjye namukoze mu ntoki, numva meze neza cyane". Umwana we w’imfura w’umuhungu wari warahagaritse amasomo kubera kubura amikoro, yabashije gusubira ku ishuri kubera iyi ndirimbo.

Beatha ushimira cyane Leta y'u Rwanda yagize ati "Umwana wanjye w’imfura yari yaravuye mu ishuri kubera kubura amikoro, none yasubijwe mu ishuri ariga muri Cyungo TVET School, iryo shuri ndarishimira cyane ryampereye umwana ishuri, biyemeje kumurihira byose ku bufatanye n’Akarere kugeza arangije amasomo ye."


Beatha yamamaye mu ndirimbo yise "Azabatsinda Kagame"


JDK yamenyekanye mu ndirimbo yise Hinga "Kinyamwuga"


Beatha mu byo ashimira u Rwanda harimo no kuba umwana we yarabashije gusubira ku ishuri 


Beatha na JDK bahuriye mu ndirimbo "Ubudasa" icyeza u Rwanda

UMVA INDIRIMBO NSHYA "UBUDASA" YA JDK FT BEATHA [AZABATSINDA KAGAME]







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND