Umuziki w'u Rwanda wungutse impano nshya, umusore w'imyaka 19 witwa Nyiringango Denis ukoresha DN nk'izina ry'ubuhanzi. DN washyize hanze indirimbo nshya, yamaze no gusinyishwa na Label yitwa I.Music yashinzwe na Ishimwe Jean Aime wamamaye nka No Brainer.
Uko bukeye n'uko bwije niko umuziki Nyarwanda wunguka impano nshya. Nyiringango Denis wahisemo kwiyita
DN yinjiranye mu muziki indirimbo y'urukundo yise 'This Love.'
Mu kiganiro InyaRwanda
yagiranye na nyiri I.Music yamaze gusinyisha uyu muhanzi, Ishimwe
Jean Aime uzwi cyane nka No Brainer kuri X [Twiiter], yatangaje ko umubyeyi wa
DN ari we wamwegereye akamusaba kumufashiriza umwana ariko kandi
akamwihangangiriza kutazamushora mu mico mibi.
Ishimwe yagize ati:
"Papa we niwe waje kunyisabira kumufashiriza umwana, ansaba ko uko
amumpaye ari ko nzamumusubiza. Yarambwiye ngo 'muguhaye atanywa amayoga cyangwa
itabi, uzamunsubize uko muguhaye'."
Yasobanuye ko DN w'imyaka 19 y'amavuko atari ubwa mbere akoze indirimbo nubwo aribwo yinjiye ku mugaragaro mu muziki. Kugeza ubu, rubuga rwa YouTube hagaragaraho indi ndirimbo uyu muhanzi yakoze mu myaka itatu ishize yise 'Djolo.'
Akomoza ku mikoranire ye n'uyu muhanzi, Ishimwe yagize ati: "Ninjye
dukorana, namufashije kumwereka ikibuga, amajwi akorwa na Fanta, noneho
amashusho atunganwa na Sammy Switch."
Yavuze ko abona ari
umuhanzi w'umuhanga uzagera kure by'umwihariko mu njyana ya R&B na
Pop.
DN aracyari ku ntebe
y'ishuri, akaba yiga i Masoro muri Kaminuza ya ALU (African Leadership
University).
Umuhanzi DN yinjiye byemewe mu muziki Nyarwanda
Yamaze gusinya amasezerano na Label yitwa I.Music
Se umubyara amwifuriza kutijandika mu ngeso mbi nubwo atangiye urugendo rwa gihanzi
TANGA IGITECYEREZO