RFL
Kigali

Vedaste Christian wamamaye mu ndirimbo "Uzi Gukunda yahishuye uko yarungurutse urupfu-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/10/2024 12:00
0


Umuramyi Niyondora Vedaste Christian wamamaye mu ndirimbo "Uzi Gukunda" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.2 kuri Youtube, yongeye gukora mu nganzo anahishura igitangaza gikomeye giherutse kumubaho.



Vedaste Christian ni umugabo wubatse, akaba yaratangiye kuririmba akiri muto, indirimbo ye ya mbere yayihimbye afite imyaka 8. Mu 2014 yahisemo guhagarika kuririmba ku giti cye kubera impamvu nyinshi zitandukanye ajya muri Besalel choir yo kuri ADEPR Murambi-Kicukiro. 

Yashakanye na Habonimana Celeste mu 2015 nyuma y'imyaka 7 bari bamaze bakundana. Akunze kuririmba urukundo rw'Imana ndetse avuga ko Imana ari yo yonyine izi gukunda, abandi ni ukugerageza nk'uko bikubiye mu ndirimbo ye yamamaye yitwa "Uzi Gukunda".

Vedaste Christian yavuze ko yarugurutse urupfu kuko yarwaye akaremba kugera aho ajya kwivuriza mu Buhinde. Muri icyo gihe bamwe mu bamubonaga, bamuririmbiraga "Aheza ni mu Ijuru" kuko nta cyizere bari bafite ko azakira. Ati "Mu Buhinde nahigiye ibintu byinshi, ariko kimwe ni uko Imana irakomeye kandi ikora uko ishaka mu isi no mu Ijuru".

Afite ishimwe rikomeye ku Mana yamukijije indwara zo mu rwungano rw'ubuhumekero dore ko na we nta cyizere yari afite cyo gukira. Avuga ko benshi mu barwayi bari kumwe mu bitaro bya New Delhi, bapfuye. Ati "Nagiye [mu Buhinde] nta cyizere cyo kubaho ngifite, aho naryamye hari habyutse abandi benshi bapfuye". 

Yikije ku ndirimbo ye nshya "Ni Urukundo", avuga ko yayanditse ashaka kubwira isi ko Yesu atabambwe ku bw'imbaraga z'abamubambaga cyangwa ubushobozi bw'ibyo bakoreshaga, kuko bose abarusha imbaraga ndetse niImisumari ubwayo ntabwo yari kubasha cyangwa gutinyuka kwinjira mu mubiri w'Imana. 

Ati "Byose ni ku bw'urukundo rwe". Yakomeje agira ati: "Abantu babashije kumva no kwakira uburemere bw'umurimo Yesu yakoze, inkiko zafunga, gereza zafungwa, isi yose yakizwa!. N'ubwo isohotse mvuye kwa Muganga ariko si yo ikubiyemo ishimwe ry'ibyo maze iminsi nyuramo bikomeye by'uburwayi, hari indi izakurikiraho yihariye iryo shimwe. 

Aho iyi ihurira naryo (Ishimwe) ni uko narembye narayitangiye. Iyo ntaha nari kuba nsize itarangiye, kandi abantu b'Imana bari gufashwa nayo bari kuba bahombye. Ndashima Imana ko yanyemereye kubaho akandi gahe kubw'ubuntu bwayo!".

Vedaste Christian yatanze umunezero mu gitaramo yakoze tariki 7 Kanama 2022 kuri Dove Hotel. Kwinjira byari ubuntu kubera ibihe bibi yanyuzemo ubwo yitabiraga igitaramo cy’inshuti ye bakamubuza kwinjira, kuko nta bushobozi icyo gihe yari afite bwo kugura itike.

Muri iki iki gitaramo cye yari yise "Uzi Gukunda Livee Concert" cyaririmbyemo Simon Kabera, Alex Dusabe, Papi Clever & Dorcas na Aime Frank. Abacyitabiriye bagaburiwe Ijambo ry'Imana n’Umushumba wa Foursquare Church, Bishop Dr Masengo.

Vedaste Christian, ushatse umwite ubuhamya bwigendera, ni umuramyi akaba n’umuririmbyi, akaba asengera muri ADEPR muri Kicukiro i Murambi. Umuhamagaro we ntugarukira mu idini runaka. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri, umukobwa n’umuhungu.


Vedaste Christian yateguje indirimbo y'ishimwe nyuma yo kurokoka urupfu


Vedaste Christian yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye "Uzi Gukunda"

REBA INDIRIMBO NSHYA "NI URUKUNDO" YA VEDASTE CHRISTIAN


REBA INDIRIMBO "UZI GUKUNDA" YA VEDASTE CHRISTIAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND