Kigali

Amavubi yashyize hanze abakinnyi arajyana gukina na Benin

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/10/2024 15:00
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 25 arajyana n'kipe y'igihugu ya Benin mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025.



Ni urutonde rwagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 6 Ukwakira 2024. Aba bakinnyi 25 b'umutoza Torsten Frank Spittler,Abanyezamu ni Buhake Clement, Ntwari Fiacre na Niyongira Patience.

Ba myugariro ni Omborenga Fitina, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Ishimwe Christian, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunusu.

Abakina mu kibuga hagati ni Ishimwe Anicet,Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve na Muhire Kevin.

Abasatira ni Kwizera Jojea, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Guelette Samuel, Nshuti Innocent, Mbonyumwami Taiba, Kury Johan Marvin na Biramahire Abeddy .

Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi irahaguruka mu Rwanda mu Rwanda yerekeza muri Cote D'Ivoire ahazabera umukino mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Ukwakira 2024 . Amavubi azakina na Benin mu mukino ubanza wo ku munsi wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira naho uwo kwishyura ukinwe taliki ya 15 Ukwakira muri Stade Amahoro.


Abakinnyi Amavubi arajyana muri Benin kuri uyu wa Mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND