Kigali

Uko Murekatete na Nyirarukundo bahimbye igisigo ku babyeyi bashakira amakiriro ku bana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2024 12:30
1


Umusizi Murekatete yongeye gukora mu nganzo ahuza imbaraga na Nyirarukundo Beatrice usanzwe ari umukinnyi w’ikinamico, bakorana igisigo cyitwa “Amakiriro” gishingiye ku babyeyi bo mu cyaro, bashakira amaramuko ku bana babo babarizwa mu Mujyi itandukanye.



Ni igisigo cyagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ariko hari hashize ibyumweru bibiri uyu mukobwa ateguje abafana be n’abakunzi b’ibisigo isohoka ryacyo, kibanjirije ibindi biri kuri Album amaze umwaka wose ari gutegura.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Murekatete yavuze ko yageze ku guhanga iki gisigo biturutse ku kiganiro yagiranye n’inshuti ye ya bugufi, cyibanze ku buzima anyuramo bwa buri munsi, burimo gushakisha hirya no hino, ariko ugasanga niwe umuryango wose utezeho amakiriro.

Ati “Amakiriro ni igisigo cyashibutse mu nkuru mpamo y’inshuti yanjye ya bugufi. Iyo nshuti yakundaga umurimo cyane ubona yuzuye ishyaka ryo gushaka kwiteza imbere nkabiyikundira cyane. Igihe kimwe imbwira ko yifuza ko tuganira byihariye.”

Ikiganiro twagiranye icyo gihe cyari cyuzuye amarira masa, ntacyo nkuyeho ntacyo nongeyeho, nicyo cyashibutsemo iki gisigo ‘Amakiriro’.”

Yavuze ko akimara kumva inkuru y’inshuti ye yibajije ibibazo byinshi. Akomeza ati “Nkimara kumva iyi nkuru byanteye kwibaza nti ubundi koko abana bava mu cyaro bakaza mu mijyi itandukanye babaho bate?, bakora iki iyo bahageze? Bakirwa na bande? Ibibazo byabo babiganiriza bande? Baba babanye bate n’ababaha imirimo bakora? Mbese umubano wabo n’abasigaye mu cyaro wo ukomeza kuba mwiza?”      

Ni igisigo ariko yanakoze mu rwego rwo gukebura ababyeyi n’abandi, bumva ko umuntu wagiye mu Mujyi akwiye kubabera amakiriro mu rugendo rw’abo rw’ubuzima.

Ati “Hanyuma nifuza no gukebura abagifite imyumvire yo kumva ko buri ugiye mu mujyi runaka aba ageze iyo ajya, agomba kohereza amafaranga, agomba kohereza amadolari. Agomba guturwa ibibazo byose, bakirengagiza imigozi imuboha n’amahwa amuhanda.  Nguko uko byagenze ngo Amakiriro arangire kuriya muyumva.”

Murekatete asobanura ko gukorana na Nyirarukundo Beatrice byaturutse ku kuba yarashakaga umubyeyi wakina neza ubutumwa yahimbye muri iki gisigo. Ariko avuga ko bitari byoroshye kumugeraho, kuko yashakaga umubyeyi wasoma neza ikinyarwanda nk’uko yacyanditse.

Ati “Nandika Amakiriro mu ntekerezo zanjye hari harimo ishusho y’umuntu umeze neza neza nka Nyirarukundo Beatrice ariko ntazi ko ariwe nzahura nawe.”

Namaze igihe kinini nshakisha umubyeyi ushobora gusoma neza Ikinyarwanda, ubasha guhuza amarangamutima n’ibyo akina, n'ibyo asoma naramuhebye pe. Nyirarukundo narinsanzwe ndi umukunzi we kuva kera, namwumvaga mu Ikinamico mu Indamutsa za RBA.”

Rimwe rero Urunana rwateguye igikorwa cyo gushaka abakinnyi bashya mu Ikinamico yitwa ‘Ikirezi’ ndatsinda nanjye nitabira igikorwa cyo kuyifatira amajwi aho niho nahuriye na Nyirakundo Beatrice ubwa mbere. Kuko we yari asanzwe ari umukinnyi w’iyo kinamico uhoraho.”

Murekatete yavuze ko ubwo yabonaga Nyirarukundo akina mu ikinamico ‘Ikirezi’, yumvise ijwi rye n’uburyo asoma neza Ikinyarwanda yumva niwe bakwiye gukorana muri iki gisigo.

Akomeza ati “Uwo munsi nibwo namwibwiye, mubwira ibyo nkora kuko numvaga umutima wanyemeje ko ariwe wajya mu gisigo cyanjye."

Twarakinnye umutima uguma kumpata kuva aho musabye ubufasha bwo kujya mu gisigo cyanjye, nahise mbimubwira ndataha tuguma kuganira tugera kuri aya ‘Amakiriro’ twabagejejeho. Ni umubyeyi w’ibigwi ni umuhanga cyane. Ndamushimira umusanzu yahaye Inganzo y’Ubusizi.” 

Amajwi y’iki gisigo yatunganyijwe na De Lou, ni mu gihe amashusho (Video) yafashwe na Otto Shamamba.

Murekatete yatangaje ko inshuti ye ya hafi ariyo yabaye imvano yo kwandika igisigo ‘Amakiriro’
Murekatete yashimye Nyirarukundo wamuhaye umusanzu mu gisigo gishya kuri Album ye
Nyirarukundo Beatrice asanzwe ari umukinnyi w’ikinamico uzwi cyane mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA)


Murekatete yavuze ko ababyeyi badakwiriye gutega amakiriro ku bana babo bari mu Mujyi


Murekatete yaherukaga gushyira hanze igisigo yise "Bucuruza iki?", "Nguhoze", "Mpindutse Nte?",

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘AMAKIRIRO’ MUREKATETE YAKORANYE NA NYIRARUKUNDO BEATRICE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • M Fabrice 2 months ago
    Turamushimiye cyane , iki Gisigo Ni cyiza cyane, yarakoze gukomeza mubuzima bw'abakozi bo murugo bagihembwa intica ntikize batagira amategeko ahamye abarengera. Bakwiye Guhabwa agaciro no kugenerwa amafrw ahagije.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND