Umuhanzikazikazi Aline Shengero Sano wamamaye nka Alyn Sano, yatangaje ko yatangiye ibiganiro n’umuhanzikazi ukomeye muri Uganda wamenye nka Sheebah Karungi biganisha ku ndirimbo bateganya gukorana mu gihe kiri imbere, mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki nk’umwe mu bahanzi bigaragaje mu myaka itanu ishize.
Sheebah Karungi ari kwitegura igitaramo gikomeye yise “Neyanziza
Concert” giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024 kuri
Lugogo Cricket Oval mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, ashimangira ibigwi
by’imyaka ishize ari mu muziki.
Ni igitaramo cyamamajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga,
ndetse bamwe mu bantu bazwi bagiye bifata amashusho basakaza hirya no hino
bahagamira abafana n’abakunzi b’umuziki kutazacikwa n’iki gitaramo, cy’uyu
mukobwa wifata nk’umwamikazi w’umuziki muri Afurika.
Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 3 Ukwakira 2024,
Sheebah Karungi yavuze ko nyuma y'iki gitaramo azafata ikiruhuko mu muziki, ashingiye
ku kuba amaze imyaka 14 anezeza imitima y'abakunzi be binyuze mu ruhumbirajana
rw'ibitaramo yagiye akorera ahantu hanyuranye.
Yavuze ati "Ntabwo ngiye kugenda by'iteka ryose.
Ahubwo ni akaruhuko. Natangiye kugaragara ku rubyiruko kuva mfite imyaka 14
y'amavuko, ubu ngejeje imyaka 34 y'amavuko. Ndatekereza ko n'Imana yabyemeye ko
nafata ikiruhuko."
The New Vision yanditse ko Sheebah Karungi yatangaje
ibi mu gihe hamaze iminsi hari amakuru avuga ko atwite, biri mu mpamvu zatumye
ahitamo guhagarika by'igihe gito umuziki we. Ariko yabwiye itangazamakuru ko
ibivugwa atari ukuri.
Mu mashusho yashyize kuri konti ye ya Instagram ateguza iki gitaramo, harimo agaragaza umuhanzikazi Alyn Sano ahamagarira abantu kutazacikwa n’iki gitaramo.
Alyn Sano yagaragaje Sheebah Karungi nk’umukobwa
waharaniye iterambere ry’umuziki wa Uganda, bityo akwiye gushyigikirwa.
Ni gacye umuhanzi wo mu kindi gihugu akora igitaramo
akifashisha abo hanze y’igihugu cye mu cyamamaza. Ndetse, ntibikunze kubaho mu
Rwanda.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko kwifata
ariya mashusho yamamaza igitaramo cya Sheebah Karungi byaturutse ku biganiro
bari kugirana biganisha ku ndirimbo bombi bagomba gukorana kandi mu gihe kiri
imbere.
Ati “Ndi umufana we kandi nawe akimbona yahindutse
umufana wanjye. Rero, gukorana ni ibintu turi gutegura, mu gihe twese twaba
duhutse neza.”
Alyn Sano aherutse gushyira ku isoko amashusho
y'indirimbo yise "Head". Mu myaka itanu ishize ari mu muziki
yakoranye indirimbo n'abahanzi Mpuzamahanga barimo Sat-B wo mu Burundi, Fameica
wo muri Uganda n'abandi.
Uyu muhanzikazi kandi aherutse gushyira ku isoko Album
yise 'Rumuri'. Aherutse gutangaza ko ari gutegura igitaramo cyihariye cyo
kuyimurika, ndetse yatangiye no gukora kuri Album ye ya kabiri.
Alyn yakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka
"Radiyo", "Fake Gee", "Rwiyoborere", "For
Us" n'izindi.
Sheebah Karungi ni umuhanzikazi w’Umunya-Uganda,
umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime udatana n’udushya ku rubyiniro
n’imyambarire.
Yatangiye guhangwa amaso mu 2014 ubwo yashyiraga hanze
indirimbo yise ‘Ice Cream’, yatumye yegukana igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu
bihembo HiPiPo Music Awards.
Mu 2016, Sheebah yakinnye muri filime ‘Queen of
Katwe’, yagaragayemo abarimo umunya-Kenya, Lupita Nyong’o uzwi mu ruhande rwa Sinema ku Isi.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JOHN RAMBO' YA SHEEBAH KARUNGI
TANGA IGITECYEREZO