RFL
Kigali

Joeboy ategerejwe i Kigali kurangiza indirimbo ye na Bruce Melodie; Ni ibiki byagejeje ku gukorana?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2024 15:06
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria Joseph Akinwale Akinfenwa-Donus uzwi mu muziki nka Joeboy uri mu bakomeye muri iki gihe, agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda rugamije gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie.



InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi agera mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, agamije gushyira akadomo ku mushinga w’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie iri mu zizaba zigize Album ye nshya y’uyu muhanzi ubarizwa muri 1:55 AM.

Iyi ndirimbo iri mu bikorwa Bruce Melodie amaze igihe ari gutegura mu rwego rwo gushyira umuziki we ku isoko Mpuzamahanga. Aherutse kubigaragaza ubwo yashoraga arenga Miliyoni 50 Frw, mu ikorwa ry’indirimbo ye ‘Sowe’ yakoreye muri Nigeria.

Joeboy yagiye atumirwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Ku wa 28 Gashyantare 2020, yatanze ibyishimo ku banyarwanda n’abandi ubwo yaririmbaga mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Muri Kamena 2021, yari mu Rwanda aho yahuriye n’umuhanzi Mr Eazi umufasha mu muziki abinyujije muri sosiyete ye y’umuziki yashinze mu 2018 yise ‘emPawa Africa’ ifasha abahanzi bo mu bihugu 11 byo muri Afurika.

Icyo gihe Joeboy ari mu bitabiriye ikiganiro Mr Eazi yatumiyemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n’abandi bahuriye muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, abaganiriza byinshi ku muziki, uko umuhanzi yitwara n’ibindi.

Ku wa 4 Ukuboza 2022, Joeboy yataramiye muri BK Arena binyuze mu gitaramo ‘Kigali Fiesta’. Kiriya gitaramo cyanaririmbyemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Christopher, Davis D, Bushali, Juno Kizigenza, Kenny Sol ndetse na Chris Eazy. Amakuru yizewe avuga ko umubano w’aba bahanzi bombi wagutse kuva kiriya gihe kugeza ubwo banaiyemeje gukorana indirimbo.

Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Joeboy, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo “Iyo Foto” yakoranye na Bien-Aime Baraza, umunyamuziki wafatwaga nka nimero ya mbere mu itsinda rya Sauti Sol ryamamaye muri Kenya.  

Joeboy w'imyaka 26 y’amavuko wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Sip (Alcohol)’ yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Banku Music.

Yasohoye Album yise ‘Love&Night’ anahatanira ibihembo bya ‘The Headies Award for Next Rated’. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Bad Girl’ yasohoye mu 2017, ‘Don’t call me back’, ‘All for you’ n’izindi.

Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise ‘Baby’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 11 ku rubuga rwa Youtube.

Ni umuhanzi w’umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza. 

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Joeboy ategerejwe i Kigali mu rugendo rugamije gufata amashusho y’indirimbo ye na Bruce Melodie


Kuva mu 2022, Bruce Melodie yaguye umubano we na Joeboy bigeze ku gukorana indirimbo


Bruce Melodie yatangiye imirimo ya nyuma kuri Album ye nshya yahurijeho abarimo Shaggy, Bien-Aime n’abandi 


Ku wa 1 Ukuboza 2022, Joeboy yabwiye itangazamakuru ko yatangiye ibiganiro by'imikoranire na Bruce Melodie ndetse na Ish Kevin

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO FOTO’ YA BRUCE MELODIE NA BIEN-AIME

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIP’ YA JOEBOY

">

REBA IKIGANIRO JOEBOY YAVUGIYEMO IBY'IMIKORANIRE YE NA BRUCE MELODIE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND