RFL
Kigali

Abafana ba Hip Hop baramutereranye? Kuki Ama G The Black yahisemo kwinjira muri gakondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2024 11:26
0


Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yatangaje ko kuva mu 2015 ari mu muziki wubakiye ku njyana ya Hip Hop, yabonye gushyigikirwa ariko ko atiyumvaga nk’umuhanzi wabasha guserukira igihugu, kuko injyana yakoraga atari we wayivumbuye ari nayo mpamvu yahisemo kwinjira muri gakondo.



Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nyabarongo’ asobanura imyaka icyenda ishize ari mu muziki nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki. Kuko yabashije gutanga umusanzu we mu kwamamaza injyana ya Hip Hop, arahirwa atwara n’ibikombe.

Ariko buri gihe yahoraga abunza imitima yibaza ahazaza h’umuziki we. Rimwe na rimwe yagiye acika intege, kubera ibibazo binyuranye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ama G The Black yavuze ko ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, ari bwo yagiranye ibiganiro n’umuhanzi Nyirinkindi Gisa, amushakishariza gukora umuziki gakondo.

Yavuze ko yabonaga ukuntu uriya muhanzi atera indirimbo ze akikirizwa n’abakuze ndetse n’abato, ariko yagera ku ndirimbo ye ‘Nyabarongo’ ntabone umuntu utera agatoki ku bwe.

Ati “Nabonye uburyo Nyirinkindi yakiriwe aririmba mu bikorwa byo kwamamaza, ababyeyi bateze urugori bagafatanya nawe, abana baririmbana nawe, ndibaza nti bariya babyeyi nabageraho. Kiriya gihe naravuze nti reka njye kuri ‘stage’ ndirimbe ‘Nyabarongo’ wenda barasimbuka, ariko narayiririmbye mbona nta n’umwe usimbuka, icyo gihe byatumye negera Nyirinkindi ndamubaza nti biriya bintu bikorwa.”

Abafana baramutereranye?

Ama G The Black yasobanuye ko mu myaka ishize, yabonye gushyigikirwa n’abafana banyuranye, kandi mu bihe bitandukanye, ku buryo atakitwaza ko batumvise ibihangano bye, ngo afate icyemezo cyo kureka Hip Hop, injyana yaruhiye.

Ariko kandi, ashingiye ku byo amaze kumenya bijyanye no gukora umuziki gakondo, yasanze akwiye gutera ikirenge mu cya Massamba Intore, Jules Sentore n’abandi.

Ati “Nshobora  kuba ngiye gukora indirimbo, nkumva ‘beat’ ya Gakondo nkarapa ariko ka kantu kacu ka Kinyarwanda ntikaburemo. Ibi bintu Dj Adams yarabivuze ni uko ntabyumvaga neza, ariko noneho nahuye n’umuntu ubizi neza noneho, niyo mpamvu ninjiyemo muri gakondo.”

Ama G The Black yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri Hip Hop ‘dutwara ibikombe kandi abantu baradukunda’. Ariko yaje gusanga atakora Hip Hop neza kurusha ‘abanyamerika’.

Akomeza ati “Kuki utakora Hip Hop ariko ugashyiramo n’ibintu bigendanye na gakondo yawe. Nonese uzantandukanyiriza he na 50 Cent niba dukora ibintu bijya kumera kimwe. Kuko iriya Hip Hop ya bariya bagabo bari muri Amerika ni gakondo yabo, ntabwo nari mbizi, twakomeze kubakunda, turabigana, twiga ururimi, ariko tugende nkabo. Ariko se, kuki twe tutafata umuziki wacu ngo tuwugeze iwabo, ko uwabo watugezeho. Nubwo bigoye ariko itangiriro rigomba kubaho.”

Uyu muraperi avuga ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nyirinkindi Ignace, amusobanurira amateka, umuco w’u Rwanda n’ibindi byatuma yiyumvamo gakondo. Ati “Ni uko nafashe umwanzuro. Niyo gahunda nihaye. Mfite icyizere cy’uko kuba ngiye gukora gakondo bizatuma urubyiruko runyiyumvamo, ariko kandi batanyiyumvisemo abakuru bo bazankunda. Ni ukubagarira yose, niko Nyirinkindi yambwiye.”

Aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo bise ‘Iminsi’ yumvikanisha ko iminsi yose idasa, kuko umwe uhuriramo n’ibyiza, undi ugahuriramo n’ibibi. Ati “Iminsi irahinduka, uyu munsi ushobora kumva uri aha, ejo ukisanga ahandi, rero ivuga ku bigendanye n’iminsi.”

Umuraperi Ama G The Black yatangaje ko yinjiye mu njyana gakondo nyuma yo gusobanukirwa ko ariwo muziki ufite umwimerere

Umuhanzi mu njyana gakondo, Nyirinkindi Gisa wafashije Ama G The Black kwiyumvamo gakondo

Ama G The Black yavuze ko yashyigikiwe mu myaka icyenda ishize ari mu muziki, ariko ko yasanze ataririmba Hip Hop kurusha 50 Cent n’abandi

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMINSI’ YA AMA G THE BLACK NA NYIRINKINDI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND