Ni indirimbo idasanzwe buri munsi ihora izamura amashimwe muri Miliyoni z'Abanyarwanda! Ariko kandi yabaye icyitarusange mu nsengero zinyuranye n'imbere y'abavugabutumwa kuko bayifashisha mu bihe bitandukanye, bigasemburwa n'uko amagambo ayigize yacengera mu mitima y'Abakristo. abamenye Imana n'abitegura kwakira agakiza.
Ni indirimbo idasanzwe
kuri Aime Uwimana! Kuko niyo ya mbere yashyize hanze agitangira urugendo rw'umuziki
nk'umuhanzi wigenga. Ni nayo ndirimbo ya mbere yamuhesheje umugati mu bikorwa
bye by'umuziki, kandi iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'indirimbo asabwa
n'ibihumbirajana by'abantu mu bihe bitandukanye.
Ibi binashimangirwa n'uko
benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe, bamaze igihe bandika
basaba ko iyi ndirimbo 'Muririmbire Uwiteka' Aime Uwimana azayiririmba mu
giterane cyiswe 'Rwanda Shima Imana' kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024,
kuri Sitade Amahoro.
Ni igiterane kidasanzwe,
kuko cyahujwe no gushimira Imana ku byiza yakoreye u Rwanda muri iyi myaka 30
ishize. Ni igiterane kandi gisanze, Aime Uwimana yarakoze indirimbo yabaye
ubuhanuzi kuri we ndetse no ku banyarwanda muri rusange, aho ashimangira
gusingiza Imana ku bw'ibitangaza ikorera Abanyarwanda.
Mu kiganiro
n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, Aime Uwimana yavuze
ko yahimbye iyi ndirimbo mu 1997 yisunze amagambo aboneka muri Zaburi 98, ariko
ko bitewe n'ibihe u Rwanda rwari ruvuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, yatinye kuyishyira hanze.
Muri Zaburi 98 hagira
hati “Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Kuko yakoze ibitangaza. Ikiganza cye
cy'iburyo n'ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza.
Aime Uwimana ati
"Njyewe nageze hano muri Kanama 1994 urumva igihugu cyari cyijime pe. Kandi
sinari muto, mu 1997 nandika iyo ndirimbo nari mfite imyaka 20 hafi urumva rero
nashobora kubona uko Igihugu kimeze. Umwuka amaze kuyimpa, sinasobanukiwe ko
ari ubuhanuzi, ahubwo nahise numva ko ntayiririmba. Naravuze nti naba ngiye
gushinyagura."
Yavuze ko yahisemo
guhisha ikayi yari yanditsemo iyi ndirimbo kugira ngo atazongera kugira aho
ahurira nayo, ariko kandi yagize inshuti ye yakoze ubukwe imusaba
kumuririmbira, ahitamo guhindura amagambo ayigize kuko yumvaga n'ubundi nta
hantu azayiririmba.
Ati "Naravuze nti
iyi ndirimbo ntaho nzayiririmba reka nyigire iy'ubukwe. Ariko nyihinduye mpita
numva mbuze amahoro, nyisubiza amagambo yayo kubera ko numvaga nabuze
amahoro."
Yavuze ko hari igihe
cyageze ajya mu bikorwa byari byateguwe n'abarimo Pasiteri Antoine Rutayisire,'
yahuriyemo n'abandi baririmbyi batandukanye, bigishwa ko "umuririmbyi
ashobora kuba impamvu yo gupfa cyangwa gukira, impano y'uburirimbyi ishobora
gukiza, abanyarwanda barakomeretse barababaye, abaririmbyi rero mushobora
kugira uruhare mu isanamitima."
Aime Uwimana yibuka ko
kiriya gihe basabwe kwandika indirimbo yo gusengera Igihugu, guhumuriza
Abanyarwanda, cyangwa se indirimbo y'ubuhanuzi.
Yavuze ko kiriya gihe
yahise yumva ko indirimbo abitse ari iy'ubuhanuzi, atangira gutekereza ku
magambo ayigize. Uwimana avuga ko kiriya gihe buri muhanzi yahawe umwanya wo
kuririmba indirimbo yateguye, maze agezweho aririmba indirimbo ye yamamaye
'Muririmbire Uwiteka'.
Yasobanuye ko muri kiriya
gihe ayiririmba bwa mbere imbere y'abantu, benshi muri bo bamubazaga uko
yayanditse n'igisobanuro cyayo. Yavuze ko kiriya gihe atari yakamenye agaciro kayo
mu buzima bwe, kugeza ubwo mu 2000 yagiye hanze.
Uwimana avuga ko iriya
ndirimbo ikimara gusohoka, hari umusilamu wamutumiye iwe mu rugo amushimira ku
bw'indirimbo nziza yakoze 'kuko izana ibyiringiro muri njye no mu banyarwanda'.
Yavuze ko iyi ndirimbo isobanuye byinshi kuri we, kuko niyo ya mbere yasohoye, kandi niyo ya mbere abantu bamumenyeyeho.
Ni indirimbo avuga ko yatangiye yitwa 'Uwiteka Araje' ariko
yaje guhindura izina nyuma bitewe n'uburyo abantu benshi bakunze ijambo
rigarukamo cyane 'Muririmbire Uwiteka'.
Uwimana yavuze ko muri
iriya myaka yagowe cyane no gukora indirimbo ari nayo mpamvu yatumye adasohora
indirimbo nk'uko bigenda muri iki gihe.
Uwimana yatangaje ko mu 1997 ari bwo yahimbye indirimbo ‘Muririmbire Uwiteka’, atinya kuyisohora bitewe n’ibihe bikomeye u Rwanda rwari ruvuyemo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AIME UWIMANA
">
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MURIRIMBIRE UWITEKA' YA AIME UWIMANA
Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse kuri 'Rwanda Shima Imana'
VIDEO: Murenzi Dieudonne-
InyaRwanda.com
AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO