RFL
Kigali

Ntarwango mufitiye- Kamala Harris avuga kuri Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2024 9:46
0


Nyuma yaho Donald Trump ageragejwe kuraswa bwa kabiri, maze agatunga agatoki Perezida Biden na Kamala Harris ko aribo babiri inyuma, ubu yabikomojeho avuga ko nta kibi yifuriza Trump kandi ko nta rwango amufitiye.



Ibi Visi Perezida Kamala Harris yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’icyamamare Oprah Winfrey, aho yahishuye ko nubwo ahanganye na Donald Trump mu matora ariko ko nta kibi amwifuruza nk’uko aherutse kubivuga mu butumwa yasohoye nyuma y’uko undi mugizi wa nabi yageragezaga kumuhitana.

Ubwo Oprah Winfrey yabazaga Kamala icyo atekereza ku byo Trump yavuze ko ari inyuma yabashaka kumwica, yasubije ati: “Byarambabaje kuko nkimenya ariya makuru, ubwanjye namuhamagaye kuri telefone turavugana, ahubwo yarahindukiye avuga biriya kandi azi neza ko narimpangayikishijwe n’umutekano we”.

Yakomeje ati: “Ntakibi mwifuriza kandi nta rwango mufitiye, nyuma y’aka kazi turimo ntabwo mubona nk’umuntu duhanganye keretse iyo bigeze mu kazi. Kuba ntahuza nawe ibitekerezo cyangwa ntashima gahunda afitiye iki gihugu ntibivuze ko mwanga. Oya, simwanga ahubwo we ashobora kuba anyanga nk’uko mubona ibyo akunze kumvugaho”.

Kamala Harris wabwiye Oprah ko afite icyizere cyo gutsinda amatora, yakomoje ku migambi afite irimo kuzamura ubukungu, gukemura ibibazo by’abimukira ndetse asoreza ku ngingo y’itegeko ryemerera abagore gukuramo inda aho yagize ati: “Nimara gutorwa nzakora ibishoboka byose abagore bahabwe uburenganzira bwabo ku mibiri yabo. Igihe cyose nzaba ndi muri White House nta mugore uzongera guteshwa amahitamo ye kuhazaza he”.

Mu kiganiro na Oprah Winfrey, Kamala Harris yavuze ko ntarwango afitiye Donald Trump bahanganye mu matora

Yasezeranije abagore bamushyigikiye ko naba Perezida azasubizaho itegeko ribemerera gukuramo inda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND