Umuhanzikazi Nattyva wagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu ku bwo kwishushanyaho ibirango by'Umuryango FPR- Inkotanyi, yagarukanye imbaraga mu muziki, ashyira hanze indirimbo “Nakotika yo te” yo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuva ku wa 22 Kamena kugera ku wa 13 Nyakanga, abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Rwanda.
Umuhanzikazi Nattyva ni
umwe mu bagarutsweho cyane bitewe n’uburyo yamamajemo Umuryango FPR-Inkotanyi muri icyo gihe.Yagaragaye agenda mu mihanda yo mu gihugu cya
Canada yashushanyije ku nda amabara y’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Nattyva yavuze ko yabisabye umugabo we mu rwego rwo gutanga
umusanzu mu kwibutsa amahanga n’Abanyarwanda batuye mu mahanga amatora yo mu
Rwanda.
Yagize ati “Nishushanyijeho
ibirango bya FPR kubera ko ndi umunyamuryango wayo cyane. Nk’umunyarwanda utuye
mu mahanga utarabashije kuba ndi mu gihugu mu gihe cy’amatora, nashakaga
gukoresha ubugeni bwanjye mu kugaragaza ko nshigikiye umuryango.”
Agaruka ku muryango we,
Nattyva yavuze ko yagejeje igitekerezo ku mugabo we hanyuma nawe yiyemeza
kumushyigikira ndetse umugabo we agira uruhare rukomeye mu kumushushanyaho ibyo
birango bya FPR-Inkotanyi.
Agaruka ku mpano ye y’umuziki,
Nattyva yavuze ko yakuze akunda umuziki cyane ariko ku bwo kubura umwanya wo kuwukora bigendanye n’akazi ndetse n’amasomo, ntabwo byagenze nk’uko yabyifuzaga ariko impano yakomeje kumukirigita.
Ati “Hari abantu
bambwira ngo disi iyo uba waratangiye umuziki kuva kera, ariko umuziki nta myaka
ugira, njye nkababwira ko nta gihe utakora ibyo ukunda cyane.”
Nyuma yo kongera kugaruka
mu muziki,
Nattyva yashyize hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana iri mu njyana ya
Afrobeat aho avuga ko yifuza gukorana n’abandi bahanzi benshi bo mu Rwanda
bagasangira ubunararibonye mu muziki.
Ati “Njyewe nkeneye
gukorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda. Nshaka kuzaza mu Rwanda kuhakorera
ibitaramo, hari abantu benshi bamaze kumenya ibikorwa byanjye kandi nkafasha na
bagenzi banjye bo mu Rwanda kuba bagera muri Canada bakaza bisanga.”
Agaruka ku gisobanuro cy’indirimbo
ye, yagize ati “Ni indirimbo nakoze mu rwego rwo gushimira Imana mu byo inkorera
byose ndetse nyiririmba mu ndimi zose mvuga kugira ngo ubutumwa bwanjye bugere
kure hashoboka.”
Iyi ndirimbo yitwa “Nakotika
yo te” bisobanuye ngo “Sinzagusiga” iri mu ndimi nyinshi harimo Lingala,
Icyongereza n’Ikinyarwanda. Ikaba ije ikurikiye indirimbo yakoze mbere
nka Je t’aime, Never too late na Faith in you.
Nattyva yahishuye kandi
ko ateganya kuza mu Rwanda aho azakora ibikorwa byinshi by’umuziki harimo n’ibitaramo
bitandukanye yifuza gukora, akaba ahanze amaso muri BK Arena,aho ashaka kuhakorera
igitaramo cye cya mbere.
Reba amashusho y'indirimbo "Nakotika yo te" ya Nattyva
TANGA IGITECYEREZO