RFL
Kigali

Kuki Anita Pendo avuga ko imyidagaduro ya none ari nko gukandagira mu makara yaka?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/09/2024 20:41
0


Anita Pendo ubarizwa mu byiciro bitandukanye bigize imyidagaduro, yavuze ko abona muri iyi minsi bitoroshye, agaruka ku mpamvu ibitera anatanga inama y’icyakorwa.



Anita Pendo ari mu bari n’abategarugori bari mu bihe byabo byiza, aho aheruka kwegukana igihembo cya ‘African Entertainment Show Host of the Year’ muri ‘Ladies in Media Awards’ ibihembo byatangiwe muri Ghana.

Aheruka kandi kwinjira mu muryango mugari w’abakozi ba Kiss FM, nyuma yo gusezera mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari amaze imyaka 10 akorera.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yasobanuye impamvu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, agereranya imyidagaduro ya none no gukandagira mu makara yaka.

Ati”Nyine ibyatangiye ari imyidagaduro byarangiye bibaye bibi,  kubabazanya, icyo ntecyereza ni uko turi mu bihe bibi, ndatekereza n’abakurikira imyidagaduro barabibona ko tutari mu bihe byiza.”

Anita Pendo yerekana ko ibintu byamaze gufata indi ntera, ati”Ubu ngubu mu myidagaduro ni nko gukandagira mu muriro pe, ndakubwiza ukuri ikintu icyo aricyo cyose cyaba, buri wese yagutungura.”

Agaruka ku bifuza kuyinjiramo cyane abari n’abategarugori, agira ati”None bazi ko ari paradizo bagiyemo, mu kuri buri kintu cyose kigira ingorane zacyo, ariko navuze ngo iki gihe turimo kirimo guhangana ko hejuru, noneho abantu baragabanaho ibitero mu buryo bweruye.”

Yagaragaje ko impamvu itera ibiba byose ari ukuba abantu basigaye barandumbikiriye batagikora ibintu kinyamwuga, asaba uri mu itangazamakuru kwihugura, niba hari n'ibyo adasobanukiwe, agasobanukirwa.

Mbega akomoza ku kuba kwiyungura ubumenyi byarushaho gutuma abantu bakora ibintu mu buryo buboneye.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANITA PENDO

">Anita Pendo aheruka kwegukana igihembo muri Ghana ibintu avuga ko byamuteye ibyishimoNyuma yo gusezera muri RBA yari amaze imyaka 10 akoresha ubu ari gukorera Kiss FM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND