RFL
Kigali

Itariki y'igitaramo cya The Ben muri BK Arena

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2024 21:33
2


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben ari kwitegura gukorera igitaramo cye bwite mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kizaba ku wa 1 Mutarama 2025 nk’uko amakuru agera kuri InyaRwanda abihamya.



Uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise “Ni Forever” aherutse kubwira InyaRwanda ko ageze kure imyiteguro yo gukora iki gitaramo cye bwite, ku buryo iyo ashyize mu mibare abona ageze kuri 99% mu bijyanye no kwitegura n’ibindi.

Bisa naho yahisemo itariki yari isanzwe iberaho ibitaramo bya East African Party, byategurwaga hagamijwe gufasha Abanyarwanda n’abandi gusoza neza umwaka no gutangira umwaka mushya mu byishimo bisendereye.

Ni igitaramo gihuza ibihumbi by’abantu cyane cyane urubyiruko, abakundana, imiryango n’abandi baba bashaka gutangira umwaka bari kumwe n’abo.

The Ben yaherukaga gutaramira muri BK Arena ku wa 7 Kanama 2022, ubwo yaririmbaga mu gitaramo ‘Rwanda’s Rebirth Celebrations’, ndetse ku wa 1 Mutarama 2020 yari yataramiye muri iyi nyubako binyuze mu gitaramo cya ‘East African Party’.

Umuhanzi kugira ngo akorere igitaramo muri BK Arena bisaba kwishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 24 Frw na Miliyoni 27 Frw. Ariko kandi hari amafaranga angana na Miliyoni 8 Frw wishyura ku munsi igihe ushaka gushyiramo ibyuma mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.

Bivuze ko usabye gushyiramo ibyuma mbere y’iminsi ibiri, iyo minsi ibiri wishyura arenga Miliyoni 16 Frw. Ibi ni nako byagenze kuri umwe mu bantu bahakoreye igitaramo muri Werurwe 2024, kuko amafranga yari yateguye yongeyeho Miliyoni 16 Frw.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri BK Arena, Sharangaho aherutse kubwira RBA ko igiciro gisabwa umuntu kugira ngo akorere igikorwa muri iriya nyubako kidahanitse cyane, ashingiye ku kuba hari ishoramari ryakozwe kugira ngo iriya nyubako yubakwe. 

Ati "Ibihakorerwa byose bifite uko bikorwa. Niyo mpamvu rero ikintu nk'icyo iyo abantu bavuze ngo kirahenze, birumvikana kuri bamwe na bamwe ariko biterwa nabyo. Iyo ikintu kiremereye cyangwa gihenze biterwa n'ukikoreye."   

Sharangabo yavuze ko bagira umubare munini w'abantu baba bakeneye gukorera ibikorwa byabo muri BK Arena, bitewe nuko haba hatabayeho kubitegura kare kugira ngo batange gahunda yabo yagutse n'igihe bazayikorera, bamwe uko bagomba kubafasha.

The Ben yari akumbuwe mu gitaramo cye bwite

Mu myaka ibiri ishize, The Ben yagaragaye cyane mu bitaramo yabaga yatumiwemo n’abandi bantu banyuranye ariko nta gitaramo cye bwite yigeze akora.

Uhereye kuri kirya gitaramo cyo muri Kanama 2022 yagikoze yatumiwe na East Gold. Mu Ukwakira 2023 yataramiye mu Burundi nabwo yatumiwe na sosiyete yahoo.

Mu minsi ishize nabwo yataramiye mu Karere ka Musanze ari kumwe na Rema Namakula wamamaye muri Uganda. Ndetse, ku wa 7 Nzeri 2024, yataramiye muri Kigali Convention Center, ari kumwe na Kevin Kade na Element mu birori bya Sherrie Silver.

Bivuze ko mu myaka ibiri ishize nta gitaramo cye bwite yigeze akora. Ndetse iyo unyujije amaso mu mashakiro, kuva mu myaka 10 ishize ibitaramo byose yakoreye mu Rwanda yabaga yatumiwe.


The Ben ari kwitegura gukorera igitaramo cye bwite muri BK Arena, kizaba ku wa 1 Mutarama 2025


Muri Nyakanga 2024, The Ben yataramiye muri BK Arena binyuze mu mukino ya BAL/ Ifoto: The New Times

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mucyo pacifique 1 day ago
    Proud of you Tiger B
  • Ngabo j mocheal2 days ago
    Go for it bro📀💿💿📀📀🤸💿💿💿king of music 🤸 tiger 🐅





Inyarwanda BACKGROUND