RFL
Kigali

Pastor Jacques Bagaza yahishuye ko yavomye "Warakoze" mu mashimwe ari mu mutima we-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/09/2024 17:02
0


Pastor Jacques Bagaza ukunzwe mu ndirimbo "Ndashima Umwami Yesu", "Nshoboza Mwami", "Ndagarutse" n'izindi yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Warakoze" yashibutse ku mashimwe yuzuye umutima we.



Pastor Jacques Bagaza atuye muri Dallas –Fort Worth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse amazeyo igihe kinini. Afatanya kuririmba ku giti cye no kuba umushumba dore ko ari umwe mu Bapasiteri bayobora Zion Temple Dallas. Indirimbo "Ndagarutse" niyo yatangiriyeho nk'umuhanzi wigenga mu myaka 4 ishize.

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Warakoze" yanditse kubera "ibihe by'amashimwe ari mu mutima wanjye, cyane cyane ibyo Yesu yakoze ku bwanjye nabitekerejeho bundi busha birandenga". Ati "Ni ukuri sinzi n'ubundi ko nabona icyo nyitura mu buzima busanzwe Imana yakoze ibikomeye ntabona uko mbisobanura."

Uyu muramyi yabwiye inyaRwanda ko ari iby'igiciro cyinshi kuba Yesu Kristo yaritanze akaza ku Isi gucungura umuntu. Avuga ko bimutera guha Imana icyubahiro cyuzuye kubera ibyo yakoze "mu kuduha umwana wayo Yesu Kristo ngo aze akureho ibyaha byacu byose". 

Mu mishinga y'umuziki ateganya mu bihe biri imbere harimo igitaramo azafatiramo amashusho y'indirimbo ze nshya, icyakora ntiyatangaje igihe kizabera. Aragira ati "Ndateganya gukomeza gushyira hanze indirimbo nshya zizakorwa mu buryo wa Live Recording bidatinze".

Pastor Bagaza avuga ko kuririmbira Imana ari impano ye. Ati "Njye ubusanzwe ndi umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, mbimazemo igihe kinini kandi ni impano Imana yampaye". Yanaduhishuriye ibyo yibandaho iyo yandika indirimbo.

Ati “Nkunda kwibanda ariko cyane cyane ku ndirimbo zivuga ubwiza bw’Imana, gukomera kw’Imana, icyubahiro cy’Imana, aho Imana yadukuye, ubunini bwayo, ibyiza byayo mbese Praise and worship, kuyiramya no kuyihimbaza, kuvuga ibigwi by’Imana ni ho nkunze kwibanda cyane mu miririmbirre yanjye".

Pastor Bagaza afatira icyitegererezo mu muziki kuri Apostle Gitwaza na cyane ko ari we wamubyaye mu buryo bw'Umwuka, aramurera anamutoza byinshi cyane cyane mu kuramya Imana. Ati "Apostle (Gitwaza) ni icyitegererezo kuri njye, ni My role model, ni Papa wanjye wo mu Mwuka, mwigiraho byinshi, mureberaho;

Ni we wambyaye mu buryo bw’Umwuka, arandera, arantoza, kandi ni my role model, habe no mu kuramya, ni we nigiraho. Buriya ni umuramyi mwiza n'ubwo ataba ari kuri stage buri mwanya aramya ariko abikora neza, azi n'icyo ari cyo kuramya Imana. Ni umuririmbyi nkunda, nigiraho kandi untoza muri byinshi cyane cyane muri meaning yo kuramya Imana".


Pastor Jacques Bagaza yashyize hanze indirimbo nshya yise "Warakoze"

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "WARAKOZE" YA PASTOR JACQUES BAGAZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND