RFL
Kigali

Korali Cornerstone iherutse gutaramira muri Camp Kigali yashyize hanze indirimbo ‘Nzaririmba’-VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/09/2024 14:37
0


Korali Cornerstone yo mu itorero ry'Ababatisita mu Rwanda (UEBR) Paruwasi ya Kigali iherutse gukora igitaramo yitiriye indirimbo yise 'Nzaririmba,' yamurikiyemo n’umuzingo w'indirimbo, yatangiye gusogongeza abakunzi bayo ku mashusho ya zimwe mu ndirimbo yafatiwe muri iki gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.



Cornerstone yatangiye mu 2014 itangirana n’abaririmbyi 25, ariko kugeza ubu bamaze kuba 80 b'ingeri zose. Imaze gukora ingendo z'ivugabutumwa n’ibitarane bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Album yamurikiwe muri iki gitaramo, ni iya mbere ikaba igizwe n'indirimbo 6 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. 

Si ibyo gusa kuko muri iki gitaramo cyabereye mu ihema rinini ry’ahazwi nka Camp Kigali ku ya 26 Gicurasi 2024, habereyemo n'igikorwa cyo gufata andi majwi n'amashusho (Live Recording) ya Album ya kabiri nk’uko Umuyobozi w'iyi korali Julien Dushimimana yabitangarije InyaRwanda.

Kuri ubu iyi korali yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yitiriye igitaramo cyayo yitwa 'Nzaririmba.' Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure butangariza abantu ko nubwo isi irimo ibibazo byinshi ariko hari umunsi umwe bazaruhuka ubwo bazaba bageze mu ijuru ahatarangwa imibabaro n'agahinda.

Ubundi butumwa buri muri iyi ndirimbo imara iminota umunani n'amasengonda cumi n'arindwi, 'ni ugushishikariza abantu kuba muri iyi si neza bagakora ibyiza kuko umunsi umwe tuzayisiga kandi imirimo myiza twakoze ikaduherekeza.'

Nyuma y'igitaramo cyanejeje imitima ya benshi, Cornerstone choir yatangarije InyaRwanda ko ikomeje ivugabutumwa, aho bagenda bitabira ibitaramo abandi babatumiyemo, ariko kandi barimo no gutunganya umuzingo w'indirimbo 6 bafatiye mu gitaramo baheruka gukorera muri Camp Kigali.

Batangaje ko nubwo batangiriye kuri iyi ndirimbo bise 'Nzaririmba' ariko n'izindi ziri hafi, kandi bakaba bari no gutegura indi album bazashyira hanze mu mwaka utaha wa 2025.

Iyi korali, yasabye abakunzi bayo gukomeza kubaba hafi kuko bari kubategurira ibyiza gusa birimo izo ndirimbo n'ibindi bikorwa bazabatangariza mu gihe cya vuba.


Cornerstone Choir iherutse gutaramira muri Camp Kigali yashyize hanze amashusho y'indirimbo ya mbere yafatiye muri icyo gitaramo

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Nzaririmba' ya Cornerstone Choir


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND