RFL
Kigali

Nyuma ya Kigali, Kidum agiye gutaramira USA ku butumire bw’abanyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2024 12:42
0


Umuhanzi w’Umurundi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Mujyi wa Kigali, agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 11 Ukwakira 2024, kizabera ahitwa The Stadium Lounge.



Ni ubwa mbere uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Amosozi y'urukundo’ azaba ataramiye muri uriya mujyi. Ni igitaramo cyateguwe na Sosiyete ya Afro Hub imaze igihe ishyize imbere guhuza imbaraga mu gutumira abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

Ugeziwe Ernesto uri mu bashinze Sosiyete ya Afro Hub, yabwiye InyaRwanda ko batumiye Kidum ahanini bitewe n’uko umunsi uzakurikiraho nyuma ya kiriya gitaramo ari umunsi w’ikiruhuko.

Ariko kandi banashingiye ku kuba Kidum ari umuntu ukunzwe cyane yaba mu banyarwanda n’abarundi babarizwa muri uriya mujyi. Ati “Twararebye dusanga Kidum ni umuntu ukunzwe hano, yaba mu banyarwanda, abarundi, abakongomani, abanya-Kenya, aba-Tanzania n’abandi. 

Turavuga tuti reka turebe umunsi yaza akadaturamira. Twiyemeza kumutumira kugira ngo abantu bose bahuriye hano dususuruke. Ni uko rero, twamutumiye.”

Ernesto yavuze ko kiriya gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2024, mu gihe ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2024, bizaba ari umunsi w’ikiruhuko.

Ati “[…] Ku wa mbere bizaba ari umunsi w’ikiruhuko, kuko ni umunsi wa Christopher Clombus [Umutaliyani wavumbuye Umugabane wa Amerika mu mwaka wa 1492] bivuze ngo dufite umunsi wo kuruhuka, ni nyuma rero twavuze tuti rero tumutumire, aze twishimane, mu buryo bwose.” Kidum azanataramira muri Maine ndetse na Atlanta. 

Kidum yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Kigali, mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyabaye, ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, mu rwego rwo kwizihiza ibitaramo birenga 100 yakoreye mu Rwanda.

Ni igitaramo cyateguwe na Sosiyete ya MA Africa, ndetse ku rubyiniro yifashishije abarimo Jules Sentore n’itsinda rya Ange na Pamella.  

Kidum afite ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu 2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.

Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'ibiyaga bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.

Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Kidum agiye gutaramira mu Mujyi wa Phoenix muri Amerika, ku wa 11 Nzeri 2024

Kidum yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Kigali yizihiza ibitaramo 100 amaze gukorera mu Rwanda
Afro Hub yatangaje ko yatumiye Kidum kubera ko ari nimero ya mbere mu buhanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bakunzwe mu Mujyi wa Phoenix 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POKEA SIFA' YA KIDUM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND